Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yavuze ko leta y’u Rwanda yatangiye umushinga wo kubaka amashuri y’icyitegererezo azajya yakira abana bafite ubumuga, azaba yatangiye gukora mu myaka ine iri imbere, mu Ntara zose n’umujyi wa Kigali.
Ni bimwe mu byo yagarutseho mu nama y’igihugu y’uburezi budaheza yabaye ku wa 27 Ukuboza 2025 yibanze ku burezi budaheza bw’abana bafite ubumuga mu iterambere ry’igihugu.
Yavuze ko Leta y’u Rwanda iri gushyira mu bikorwa umushinga wo kubaka amashuri y’icyitegererezo afite ibikoresho bihagije, abarimu b’inzobere mu kwigisha abantu bafite ubumuga, n’ibyumba byihariye bazajya bigiramo mu gufasha abana bafite ubumuga butandukanye kwiga neza.
Yagize ati: “Twamaze gutangiza kubaka amashuri atanu y’icyitegererezo ateganyirijwe abana bafite ubumuga butandukanye. Ayo mashuri azaba afite inyubako zorohereza abantu bafite ubumuga , ibyumba byihariye byigishirizwamo, aho abana barara n’izindi serivisi z’ingenzi. Dufite gahunda y’uko mu myaka itatu cyangwa ine ari bwo aya mashuri azaba yatangiye gukoreshwa.”
Ubusanzwe ibigo byakira abana bafite ubumuga bwihariye, ibyinshi ni iby’abikorera bityo bamwe mu babyeyi ntibabasha kujyanayo abana bafite ubumuga kubera kubura amikoro.
Ikindi kandi usanga n’ababasha kwitabira ayo mashuri bajyaga bagorwa no kwiga bataha, bityo aya mashuri y’icyitegererezo akaba azafasha mu gukemura icyo kibazo.
Minisitiri Nsengimana, yavuze ko abana bafite ubumuga bagomba kwigishwa nk’abandi bana bose .
Ati: ’’Kwigisha abana bafite ubumuga ni inshingano nk’uko twigisha abandi bana bose. Abana nibo Rwanda rw’ejo. Tutabigishije ntacyo twaba turimo dutegurira igihugu.Ni ngombwa rero ko twigisha abana bose, cyane ko ari nayo gahunda ya Leta.”
Imibare y’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga yo muri Kamena 2025, igaragaza ko mu bantu 145,362 bafite ubumuga abangana na 25,8% bafite akazi bakesha kuba barize.

NYIRANGARUYE Clementine
