Hagaragajwe ikibazo cy’abana bakorerwa ihohoterwa ahantu bakabaye batekanye kurusha ahandi

Amakuru Uburenganzira Bw' abana

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF) ryagaragaje ko abana bakorerwa ihohoterwa iwabo mu Rugo n’ababitaho kandi ariho bakabaye batekanye kurusha ahandi, kikaba ari ikibazo giteye inkeke kuko bigoye ko iryo hohoterwa ryacika hataranduwe irikorerwa ba mama babo.

Ni ihohoterwa rishingiye ahanini ku bihano bikomeye bihabwa abana mu Ngo ariko ryongererwa ubukana n’irikorerwa ababyeyi babo naryo ribagiraho ingaruka.

Ihohoterwa rikorerwa abana rishobora kubera ahantu hatandukanye no mu buryo butandukanye bikarangira umwana ahungiye iwabo mu rugo ariko iyo ribereye mu rugo aho yakabaye ahungira akahabona amahoro n’umutekano, birushaho kumukomeretsa no kumuguma mu mutwe.

Ubushakashatsi bushya bwa UNICEF bwagaragaje ko iyo rikozwe n’abamwitaho mu muryango bigabanya icyizere hagati y’umwana n’abamurera, bikamusigira ibikomere n’ihungabana agumana  igihe kirekire.

Ni ihohoterwa rifitanye isano ya bugufi n’irikorerwa ababyeyi babo kandi bigoye ko ryacika.

Bwagaragaje ko nubwo ihohoterwa ryaba ritakorewe umwana rigakorerwa umwe mu bamwitaho [mama we] nabyo bimugiraho ingaruka.

Imibare ibukubiyemo igaragaza ko abana babiri muri batatu ni ukuvuga  abagera kuri miliyari 1.6 ku Isi bahura n’ihohoterwa rishingiye ku guhabwa ibihano bikakaye bakorerwa iwabo mu ngo n’ababitaho.

Imibare yerekanana ko abana bakorewe ihohoterwa ryo guhabwa ibihano bikakaye abenshi ari abo muri Oceania ku kigerao cya 78% Muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ni 77% naho muri Aziya ni 73%. 

Ni mu gihe kandi umwana umwe muri bane hafi miliyoni 610 babana n’ababyeyi [ba mama babo] baba barahohotewe n’abo bashakanye.

Abana bo muri Oceania, Aziya n’Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara nibo bafite ibyago byinshi byo kubana n’ababyeyi bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku mubiri, ku marangamutima cyangwa ku gitsina bakorewe n’abo bashakanye.

Kuba mu ngo zirimo ihohoterwa bigira ingaruka mbi ku burezi, iterambere n’imibereho myiza y’umwana.

Muri Oceania, hejuru ya kimwe cya kabiri cy’abana bafite ba mama babo baba barakorewe ihohoterwa. Muri Aziya ni ibindi bindi kuko kimwe cya gatatu cy’abahura n’iryo hohoterwa ari abo mu bice byo hagati no mu majyepfo y’uwo mugabane.

Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ni yo ifite umubare n’ijanisha rya kabiri mu bwinshi, aho hafi umwana umwe kuri batatu (hafi miliyoni 187) baba mu ngo zirangwamo ihohoterwa.

Nk’uko byagaragajwe kenshi mu bushakashatsi, abana bareba ihohoterwa riba hagati y’abashakanye baba bafite ibyago byinshi byo gukura barikora cyangwa barikorerwa.

Ihohoterwa rikorerwa abana ntirishobora kuranduka hakiriho ihohoterwa rikorerwa abagore, kuko umutekano n’imibereho myiza y’abana n’ababyeyi idashobora gutandukanywa. 

UNICEF isaba ko hashyirwaho amategeko ahamye n’igamba zihuriweho zihuje ibikorwa byo gukumira no guhangana n’ihohoterwa ryo mu muryango ndetse no kurengera abana.

Isaba kandi ko hashyirwa imbaraga mu guhangana n’imigenzo n’imyumvire bihishira cyangwa byemerera ihohoterwa gukomeza.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *