NCPD yagaragaje indi mbogamizi ikomeye mu iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abana bafite ubumuga

Amakuru Ijwi ry' Abana

Inama y’igihugu y’abantu bafite Ubumuga (NCPD) yagaragaje ko hari icyuho gikomeye mu iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga aho usanga hari abana bagira imyaka 16 batarandikwa mu irangamimerere.

Icyo cyuho ,gishingiye ku mibare yerekana ko abana bafite ubumuga 17,302 batari mu ishuri kandi bakagombye kuba baririmo, mu gihe abandi 34,830 bafite imyaka 16 batanditswe mu irangamimerere, bigaragaza icyuho gikomeye mu makuru ajyanye n’abafite ubumuga muri rusange.

Imibare igaragaza icyuho mu burezi bw’abana bafite ubumuga no mu irangamimerere, yatangarijwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2025.

Ni ikiganiro kibanze ku cyumweru cyahariwe abantu bafite ubumuga cyatangiye kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2025 kizarangira ku ya 3 Ukuboza 2025.

Insanganyamatsiko igira iti: “Dushyigikire umuryango udaheza abantu bafite ubumuga duteze imbere imibereho myiza.”

NCPD yatangaje ko iyi mibare izifashishwa mu kugaragaza icyuho gihari mu burenganzira bw’abana no gufata ingamba zo kubasubiza mu mashuri mu gihugu hose.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Ndayisaba Emmanuel, yavuze ko hari sisitemu nshya yakozwe igamije kumenya aho abo bana bari no kubafasha gusubira mu mashuri.

Yagize ati: “Muri sisitemu twubatse, tumaze kumenya abana bafite ubumuga batari mu ishuri nyamara bakwiye kuba baririmo. Turifuza kuyikoresha kugira ngo aba bana bashakishwe mu turere twose basubizwe mu mashuri.”

Ndayisaba yakomeje avuga ko kuba abana benshi batiga ari igihombo ku gihugu, agaragaza ko hari abafite ubumuga babashije kwiga kandi bitwaye neza, ubu bakaba bagira uruhare rukomeye mu miryango yabo no mu gihugu.

Imibare yo muri Kamena 2025 yatangajwe n’ubushakashatsi ku bafite ubumuga nayo igaragaza icyuho mu makuru rusange ku mibereho yabo.

Mu bantu 562,184 bafite ubumuga mu gihugu, 17.7% (99,462) ntibafite amakuru yuzuye, mu gihe 0.3% (783) nabo badafite amakuru ahagije ku mibereho yabo.

Ibi bigaragaza ko ikibazo cy’amakuru abura ku bana batanditswe gihura n’icyuho kinini cy’amakuru ku bantu bakuru bafite ubumuga.

Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda y’Abantu bafite Ubumuga, NUDOR rivuga ko abana bafite ubumuga bashoboye kwiga kandi bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Risaba ababyeyi guhindura imyumvire ituma batajyana abana bafite ubumuga mu ishuri.

NYIRANGARUYE Clementine

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *