U Rwanda rwakiriye abarwanyi ba FDLR batahanye n’abana batanu

Amakuru Mu Mahanga

U Rwanda rwakiriye abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR batahanye n’abaturage b’abasivili bafitanye isano n’imitwe yitwaje intwaro n’abana batanu.

Aba Banyarwanda bacyuwe n’abakozi bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), babashyikiriza u Rwanda kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2025.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare (RDRC), Nyirahabineza Valerie yahamije aya makuru.

Ati “Uyu munsi twakiriye abaturage baturutse mu mashyamba barimo abasirikari, abasiviri bafitanye isano nabo, bari kumwe n’abana batanu.”

Akomeza avuga ko iyo aba bahoze ari abarwanyi batashye, bahita bajyanwa i Mutobo kugira ngo bahabwe amahugurwa abategurira gususubizwa mu buzima busanzwe.

Kuva muri Mutarama kugeza mu Ukwakira 2025, MONUSCO yacyuye abarwanyi 54 b’Abanyarwanda babaga muri RDC, biganjemo aba FDLR. Batahanye n’abo mu miryango yabo 44.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *