Nyuma yo kubona ko mu butabera buhabwa abana mu Rwanda hakirimo ibitaranozwa, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yatangiye gutegura amabwiriza agamije gufasha abari mu runana rw’ubutabera kunoza ubuhabwa abana.
Ni amabwiriza agamije gukemura ibibazo byakunze kugaragazwa, abana bagahabwa ubutabera bugamije kubagorora aho kuba ubwo kubafunga gusa.
Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza yerekana ko mu manza nshinjabyaha zinjiye mu nkiko mu mwaka wa 2024/2025, harimo iz’abaregwa ibyaha bigira ingaruka zihariye ku muryango Nyarwanda, inkiko z’u Rwanda zakiriye imanza z’abana 1.173 zivuye ku manza zari 1.525 zariho mu mwaka wari wabanje.
Mu rwego rwo kunoza neza amabwiriza, Urukiko rw’Ikirenga rwahuje abari mu runana rw’ubutabera basasa inzobe, bungurana ibitekerezo banajya inama y’ibikwiye kwibandwaho.
Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Hitiyaremye Alphonse, yavuze ko ayo mabwiriza ateganya kunoza neza ibitakorwaga uko bikwiye.
Ati “Kubera ko ubutabera bugomba kurushaho gukora neza, ni yo mpamvu hateguwe aya mabwiriza yo guha abacamanza n’izindi nzengo kugira ngo zirusheho gutanga ubutabera bwiza bunoze ku bana, hagamijwe ko mu gihe bahuye n’ibibazo byo kugongana n’amategeko, ubutabera bagomba guhabwa atari bwa bundi bugamije kubahana.”
Hitiyaremye yabuze ko mu gutanga ubutabera abacamanza bagomba kwita ku gusubiza abana mu buzima bwiza, hagamijwe kubagorora.
Umukozi ushinzwe Uburenganzira bw’abana, kubarinda no kubarengera muri NCDA, Mukamana Monique, yagaragaje ko mu mbogamizi nyinshi abana bakunda guhura na zo zishingiye ku kuba iyo bari mu manza hari ibyo bemererwa ariko bitagenda neza , nyamara ubutabera buboneye ari uburenganzira bw’umwana.
Ubusanzwe uburyozwe bw’icyaha ku mwana butangira guhera ku myaka 14-17 iyo akoze ibinyuranyije n’amategeko akaba yakurikiranwa.
Mukamana yavuze ko umwana adakwiye gukirikiranwa nk’uko umuntu mukuru abikorerwa.
Ati “Ubutabera duha umwana tuba dushaka kugira ngo yikosore, yisubireho ntabwo ari ubutabera buhana. Ni ubutabera bumufasha kongera kureba ko icyo yakoze cyari ikicyaha ariko bimusaba kugira ngo yisubireho akomeza ajya mu buzima busanzwe kandi yiteze imbere.”
Yagaragaje ko bimwe mu bitagenda neza harimo kuba abana bashobora kubura abavoka babunganira mu mategeko, kandi ari uburenganzira bwabo, kutiga neza urubanza na dosiye by’umwana.
Hari kandi kuba umwana ashobora kubazwa nko mu Rwego rw’Ubugenzacyaha cyangwa Ubushinjacyaha ariko hakagira ibititabwaho bishingiye gusa ku kuba ari umwana, kudasobanurirwa neza imiterere y’ibyaha aregwa, kutagira umuntu mukuru umuba hafi no gukurikirana abana bafunzwe.
Ubusanzwe itegeko riteganya ko umwana atagomba gufungwa iminsi irenze itanu mbere yo kuburanishwa n’iminsi 15 yo gufungwa by’agateganyo ariko ngo hari ubwo usanga byirengagizwa.
Ikindi ni uko kugira ngo urukiko rutegeke ko umwana akurikiranwa afunzwe bisaba kuba icyaha akurikiranyweho gihanishwa nibura igihano kiri hejuru y’igifungo cy’imyaka itanu.
Mukamana ati “Twebwe rero nk’abarengera uburenganzira bw’umwana twifuza ko amategeko yakurikizwa. Niba umwana yakoze icyaha niharebwe icyo amategeko ateganya. Niba bamufunze by’agateganyo iyo minsi 15 yubahirizwe, niba ari umwunganizi amubonere igihe, kugira ngo bwa butabera buboneye abubone.”
Mukamana yavuze ko guhana abana igihe cyose bidakwiye kuba gufunga gusa ahubwo ashobora no guhanishwa igihano gisubitse.
Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu muri Sena y’u Rwanda, iheruka gukora isuzuma rya raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu by’umwaka wa 2023-2024 ku butabera buhabwa abana.
Yagaragaje ko ibyo bibazo birimo kutajuririra ku gihe imanza z’abana, kudategurana urubanza n’umwana kuri bamwe mu bunganizi, gusubika kenshi imanza kubera ko abunganizi mu by’amategeko batitabiriye iburanisha; kuburanishwa nk’umuntu mukuru kandi icyaha akurikiranywe cyarakozwe akiri umwana no gukoresha ikoranabuhanga mu iburanisha kandi abana batarimenyereye.
Hanagaragajwe kandi impinduka mu baburanira abana (ubugenzacyaha, ubushinjacyaha no mu rukiko), guhatira abana kwemera icyaha bizezwa guhita barekurwa cyangwa kugabanyirizwa ibihano no gutinda kuburanisha abana bari muri za kasho z’ubugenzacyaha.
Intica ntikize ihabwa abanyamategeko, mu mbogamizi
Umwe mu banyamategeko umaze igihe yunganira abana mu nkiko, yagaragaje ko zimwe mu mpamvu zituma ibyo bibazo ku butabera buhabwa abana bibaho zishingiye ku kuba bahembwa amafaranga y’intica ntikize.
Yagaragaje ko umunyamategeko ku giti cye ugiye kunganira abana agenerwa ibihumbi 400 Frw mu gihe ababarizwa muri Cabinet hatangwa ibihumbi 500 Frw.
Uwo mwavoka kandi aba asabwa gukora ingendo zerekeza ahari sitasiyo za RIB mu gihe hari umwana wakoze icyaha watawe muri yombi kuko aba agomba kumwunganira.
Yasobanuye ko amafaranga bahabwa usanga arangirira mu ngendo bigatuma bacika intege ndetse rimwe na rimwe abarangije amasezerano y’umwaka basinya ntibayongere.
Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Nkundabarashi Moïse, yabwiye IGIHE ko hari gutekerezwa uburyo hakongerwa umubare w’abavoka baburanira abana ndetse n’igihembo kikiyongera.
Ati “Ibi bintu tubimazemo imyaka irenga 15 dukorana na Minisiteri y’Ubutabera kugira ngo tubasha kunganira abana benshi bashoboka. Buri mwaka dukora nibura amadosiye ari hagati ya 5000-8000 y’ubufasha mu by’amategeko muri rusange.
Yakomeje ati“Ku bijyanye n’abana, icyatugaragariye ni uko uko umwaka utashye bagenda biyongera, kandi twebwe umubare w’abavoka bari muri izo manza ntuhinduka kuko ari bo tuba dushobora kubonera ubushobozi. Ugasanga akazi bakora ari kenshi cyane ku buryo bisaba ko kubageraho bose hari ubwo bidashoboka. Turi gushaka ingamba z’uburyo twabongera ku buryo abana bose batawe muri yombi twabona ababakurikirana kugeza igihe cyose bageze mu rwego rw’ubujurire.”
Yavuze ko hari ibiganiro na UNICEF bishobora kuzasiga urugaga rugize ubushobozi buzatuma abana bose babasha gukurikiranwa.
Abana barenga 390 bafungiwe mu Igorore rya Nyagatare
Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, rutangaza ko mu Igororero ry’Abana rya Nyagatare, hafungiwemo abana 395 barimo abakobwa 16.
Mu rwego rwo kugorora, iri gororero rifite amashuri yisumbuye y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda, afasha abafunzwe gukomeza inzozi zabo zo kwiga, hakaba TVET yigisha imyuga itandukanye irimo ububaji, ubwubatsi, ubudozi, ubwogoshi n’ibindi bifasha abana nyuma yo kurangiza ibihano.
RCS yerekana ko abana benshi bafunzwe kubera ibyo bakoze ariko ugasanga babiterwa no kutamenya amategeko, imibereho itari myiza mu miryango, ubuzima bubi buganisha abana ku buzererezi, ubupfubyi, amakimbirane yo mu miryango n’ibindi bibasunikira mu byaha.
Yerakana ko ibyaha abana bakunze kwisangamo birimo ibiyobyabwenge ko kubikwirakwiza no kubicuruza, ubujura, gukubita no gukomeretsa, gusambanya abandi bana, ubwicanyi n’ibindi.
Bigaragara ariko ko iyo abana bamaze guhamwa n’ibyaha bagafungwa, usanga bagira ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe n’imyitwarire idasanzwe ku buryo bisaba ko bahora baganirizwa mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bwabo bwo mu mutwe no kubagorora byuzuye bagahindura imyumvire itari myiza bagiraga.
