Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Léon XIV yasabye inzego z’ubuyobozi gushyira imbaraga mu byatuma abantu 315 biganjemo abanyeshuri bashimuswe n’imitwe yitwaje intwaro muri Nigeria barekurwa.
Yabigarutseho mu gitambo cya Misa yaturiye ku mbuga ya Mutagatifu Petero i Vatican ku wa 23 Ugishyingo 2025.
Yagize ati “Nababajwe cyane no kumva inkuru y’ishimutwa ry’abapadiri, abakirisitu n’abanyeshuri muri Nigeria no muri Cameroun. Mbabajwe cyane n’urubyiruko rwinshi rw’abahungu n’abakobwa rushimuswe, ndetse n’imiryango yabo iri mu gahinda n’ukwiheba”
Yongeyeho ko abikuye ku mutima asaba ko “aba bantu bashimuswe barekurwa ako kanya, kandi asaba inzego zibishinzwe gufata ibyemezo bikwiye kandi byihuse kugira ngo barekurwe vuba.”
Abanyeshuri bashimuswe ni 302 mu gihe abarimu ari 13.
Abashimuswe babarirwa muri kimwe cya kabiri cy’abanyeshuri bose bigaga mu Kigo cy’ishuri Gatolika ryitwa St Mary School riherereye ahitwa Papiri, muri Leta ya Niger muri Nigeria.
