Ahitwa mu Cyumbati mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro hagaragaye umurambo w’umwana w’imyaka itandatu y’amavuko watwawe n’amazi y’imvura.
Uyu murambo w’uyu mwana wagaragaye ahagana saa ine z’amanywa yo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Ugushyingo 2025.
Birakekwa ko yishwe n’amazi y’imvura yaguye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo 2025, ubwo yari avuye ku ishuri.
Abatangabuhamya bemeza ko, abandi bana aribo bagiye kubwira ababyeyi be ko yatwawe n’amazi batangira igikorwa cyo kumushakisha.
Umuturage umwe yagize ati “ Yatashye ari kumwe n’abandi bana bavuye ku ishuri bageze hariya ngo amazi aramujyana abandi bana barakomeza bajya kubibwira iwabo noneho ababyeyi be batangira kumushakisha baraye bamushakisha ariko umurambo ubonetse nonaha Mugitondo.”
Abaturage bavuga ko ahantu amazi yatwariye uyu mwana atari ubwa mbere ibyago nk’ibyo bihabereye.
Ntabwo twabashije kubona ubuyobozi ngo butubwire icyo buhateganyiriza cyane ko Abaturage bifuza ko hatunganywa.
