Abana babiri b’abakobwa barimo uw’imyaka 11 n’undi w’imyaka 6 muri bane bavukana bapfuye bazize impanuka y’imodoka (HOWO) yagonze inzu babagamo.
Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Gasagara Akagali ka Gasagara mu Murenge wa Gikonko, Akarere ka Gisagara, mu rukerera rwo ku kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2025.
UMUSEKE wanditse ko abari aho iyo mpanuka yabereye, bagaragaje ko intandaro yayo ari uko imodoka yo mu bwoko bwa (HOWO) yataye umuhanda, ihita igonga inzu abana bapfuye bari barimo hamwe n’abandi bavandimwe babiri barakomereka.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan yavuze ko imirambo y’abana babiri bapfuye yajyanwe kwa muganga gusuzumwa naho abakomeretse bajyanwe kwa muganga.
Yagize ati:’’ Polisi yatangiye iperereza kugirango harebwe icyateye iyo mpanuka by’umwihariko n’ubwo bigaragara ko yatewe n’imiyoborere mibi y’umushoferi.”
Nyuma y’uko iyo mpanuka y’imodoka ibaye, umushoferi wari uyitwaye yatawe muri yombi.
Polisi y’igihugu yibutsa abayobozi b’ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda mu kwirinda impanuka za hato na hato.
Polisi yihanganishije ababuze ababo, ikomeza kubafata mu mugongo.
Mu mezi atatu ashize ,mu ntara y’amajyepfo habereye impanuka 65 zahitanye ubuzima bw’abantu 53, nk’uko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda.
Ishami rya polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda ritangaza ko mu mwaka ushize wa 2024 ,mu Rwanda hose habaye impanuka zigera ku bihumbi 9, zikaba zarahitanye ubuzima bw’abantu 350.
Clementine NYIRANGARUYE
