Kigali: Imibereho ikakaye y’abana bo mu muhanda muri ibi bihe by’imvura

Amakuru Ijwi ry' Abana Uncategorized

Iyo utembereye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, ugenda uhura n’abana bo mu muhanda baba baraturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu baje gushakisha imibereho mu Mujyi wa Kigali.

Iyo muganiriye bakubwira impamvu zitandukanye zatumye bajya muri ubwo buzima ziganjemo amakimbirane yo mu muryango no kubura uburere buboneye mu mikurire yabo.

Bakubwira ko muri bo hari abarara muri za ruhurura ndetse no ku bibaraza by’inyubako zitandukanye ziganjemo iz’ubucuruzi ziherereye Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge.

Muri ibi bihe by’imvura nyinshi babayeho nabi cyane ndetse bagorwa no kubona ahantu barambika umusaya.

Bamwe muri bo babwiye IJAMBORYUMWANA ko bafite ubwoba bwo gutwarwa cyangwa kwicwa n’amazi y’imvura.

Hari ufite imyaka 16 y’amavuko uryama hafi ya ruhurura ya mpazi, wavuze ko bari mu bihe bikomeye cyane.

Yagize ati “ Ubu twese tuba tutameze neza kubera ko no kubona aho umuntu agangika [aryama] biba bigoye cyane, nkatwe turara muri ruhurura umuntu aba afite ubwoba ko amazi yamujyana kubera ko hari igihe dushiduka amazi atugezeho.”

Mugenzi we ati “ Hari igihe nk’imvura igwa ku Ryanyuma noneho amazi akamanuka muri iyi ruhurura ya mpazi twe tutabizi kuko imvura aha iba itahaguye tugashiduka atugezeho ako kanya.”

Yavuze ko hari bamwe muri bagenzi babo baburiwe irengero ndetse bajya bakeka ko batwawe n’amazi y’imvura.

Undi mwana w’umuhungu w’imyaka 17 yagize ati “ Biba bidusaba kudasinzira kuko hari igihe imvura itagwa aha ariko yaguye ahandi tugashiduka amazi yatugezeho.”

Yongeyeho ko benshi muri bo muri iki gihe cy’imvura bakunze kurara ku mabaraza y’amaduka atandukanye kuko baba batinya ko baryamye muri ruhurura bashoborak wicwa n’amazi

Ati “Muri ibi bihe umuntu ashakakisha ahandi agangika kuko umuntu ataba azi neza igihe imvura iri bugwire cyane ko hari n’igihe igwa mu gicuku umuntu yasinziriye ntayumve agashiduka amazi yamaze kumugeraho.”

Ikibazo cy’abana bo mu muhanda cyabaye agatereranzamba ariko inzego zitandukanye ntizihwema gusaba ababyeyi gusubira ku nshingano zo kurera no kwimakaza uburere buboneye ku bana.

Ni mu gihe kandi hadasiba ubukangurambaga bujyanye no guharanira kugira umuryango utekanye no kwibutsa abanyarwanda ko buri muntu akwiye kwita ku mwana wese nk’uwe nkuko byahoze mu Rwanda rwo Hambere .

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *