U Rwanda rugiye kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abana hazirikanwa uburenganzira n’inshingano bafite

Amakuru Uburezi Ubuzima Uncategorized

Ikigo gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) cyasabye ubuyobozi bw’Uturere gutegura uburyo bwo kwifatanya n’abana kwizihiza umunsi wabo uzizihirizwa mu bigo by’amashuri ku wa 20 Ugushyingo 2025.

Kuri iyo taliki buri mwaka, Isi yose yizihiza umunsi w’abana (universal children’s day) mu rwego rwo gukomeza guteza imbere uburenganzira bw’umwana.

Mu Rwanda uzizihirizwa mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye mu turere twose tw’igihugu ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Uburenganzira bwanjye, igihe cyose’.

Kuri uyu munsi hazirikanwa urugendo rwo kubahiriza uburenganzira bw’abana no kubarengera nk’abanyantege nke, ariko bakanibutswa inshingano bafite mu burere buboneye bahabwa.

Uburenganzira bw’umwana buvugwa ni ubushingiye ku mahame yo kutavangurwa, guharanira ikintu icyo aricyo cyose cyamugirira akamaro mu rwego rw’imibereho myiza, Uburezi, Ubuzima n’Umutekano.

Hari uguhabwa urubuga rwo gutanga ibitekerezo, uburenganzira bwo gukina no guhabwa ubutabera igihe bahohotewe.

Mu butumwa abana bahabwa kuri uyu munsi harimo kubibutsa ko nubwo bafite uburenganzira bafite b’inshingano mu miryango yabo no mu muryango mugari nk’igihugu.

NCDA igaragaza ko umwana afite inshingano zo gufasha ababyeyi imirimo hakurikijwe imyaka afite.

Afite inshingano zo guharanira amahoro, ituze n’ubumwe mu muryango, kubaha ababyeyi be abamukuriye n’abayobozi no gukorera igihugu agiha ubwenge bwe n’imbaraga ze.

Mu Rwanda abana baributswa ko kuri internet ari ahantu heza ho kurahura ubwenge ariko no kwitwararika ku makuru bahakura, imico bahabona n’abo bahahuri na bo.

Ku Isi hari iminsi ibiri y’ingenzi yahariwe abana.

Hari Umunsi Mpuzamahanga w’Abana (International Children’s Day) wizihizwa tariki ya 1 Kamena, ukibanda ku burenganzira bw’umwana, uburere n’imibereho myiza, ndetse n’uyu wizihizwa ku ya 20 Ugushyingo watangijwe na Loni mu 1954.

Ugamije gushishikariza amahanga gukora ibikorwa bihuriweho byo kurengera no guteza imbere uburenganzira bw’abana no kuzirikana ishyirwaho ry’Itangazo n’ Amasezerano ku burenganzira bw’Umwana.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *