Ababyeyi basabwe kutohereza ku ishuri abana barwaye ibicurane

Amakuru Ubuzima

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye ababyeyi ko mu gihe abana baba barwaye ibicurane, bajya bareka kubohereza ku mashuri kugira ngo badakomeza kwanduzanya.

Ni ubutumwa yatangaje mu kiganiro na RBA, nyuma y’aho muri iyi minsi hakomeje kugaragara ubwiyongere bw’iyi ndwara mu Gihugu.

Minisitiri w’Ubuzima yasobanuye ko ari byo koko ibicurane byiyongereyeho ko ariko atari bishya no mu myaka yashize byagaragaraga kuva mu kwezi kwa Nzeri kugeza mu Kuboza no mu mpera za Gashyantare kugeza muri Werurwe kuko ari bwo imvura iba yariyongereye.

Ati “Ni ibihe bibiri bigaragara cyane ko indwara z’ubuhumekero nazo zihita zijyana nabyo kuko ibicurane n’ubundi bica mu myanya y’ubuhumekero yo hejuru mu mazuru cyane.”

Akomeza agira ati ” Ni virusi rero izwi yitwa ‘influenza’ dukunda kuyikurikirana mu kigo cy’ubuzima… Ibamo amoko mato ariko iyo twabonye muri iyi minsi ni isanzwe nta nshya yajemo. Nta cyorezo gishya.”

Yasobanuye ko impamvu abantu bashobora kurwara ibicurane bigatinda gukira bikazamo n’umuriro ariko uko virusi ishobora kuziramo na ‘bactéries’, bigatuma umuriro uzamuka, abantu bagatangira gukorora.

Ati “Ubutumwa twaha abantu, icya mbere ni ukudakuka umutima ko hari ikindi cyorezo. Ntacyo… Ni igihe cy’ibicurane biziramo n’iyo ‘bactéries’. Iyo utinze kwivuza birumvikana ufite umuriro wa 40 ukaguma mu rugo waremba ndetse ushobora no kuhasiga ubuzima.”

Minisitiri Sabin Nsanzimana yashishikarije abantu kudasuzugura ibicurane ndetse abantu bakirinda kwanduzanya kuko urwaye ibicurane ashobora kwanduza abantu bafite ubudahangarwa buke.

Ati “Ni ukugaruka kuri wa muco wa cya gihe cya COVID, aho abantu twakarabaga intoki, iyo ukarabye intoki wari ufite virusi ku ntoki, uriya usuhuje ntabwo uri buzimuhe. N’agapfukamunwa wakambara igihe urwaye giripe kugira ngo utanduza abantu.”

Dr Sabin yavuze ko mu mashuri abana cyane cyane ariho bandura kuko baba bakina begeranye ari naho hari kugaragara abaremba.

Ati “Turasaba abafite abana barwaye ibicurane ko bareka bagakira mbere yo kubohereza ku ishuri kuko iyo agiye ku ishuri akongeza abandi benshi muri ibi bihe bikaba byavamo abaremba. Mu bitaro turabona ko hiyongereyo 20% by’abajyaga mu bitaro ndetse turateganya ko muri uku kwezi kwa 12 bishobora kuzamuka kurushaho.”

Minisitiri y’Ubuzima ivuga ko ibicurane byo mu gihe cy’imvura birangwa n’umuriro mwinshi, guhumeka bigoranye, kubabara mu gituzs no gukora kutagabanyuka.

Isaba abantu gukaraba intoki, kwirinda kwegerana n’abafite ibimenyetso ndetse abantu bakambara agapfukamunwa mu gihe bafite ibyo bimenyetso bakajya no ku ivuriro

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *