MINISANTE yasabye abafite ibicurane kwambara agapfukamunwa

Amakuru Uburezi Ubuzima

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yasabye Abaturarwanda kwitwararika indwara y’ibicurane bakaza ingamba zo kwirinda zirimo gukaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabune no kwambara agapfukamunwa ku bamaze kubyandura.

Ni ubutumwa iyi Minisiteri yanyujije kuri X isaba abantu kwitwararika indwara y’ibicurane muri ibi bihe by’imvura n’ubukonje ndetse bugaragaza ko bifite ibimenyetso bitandukanye n’ibyo abantu basanzwe barwara.

Ufite ibyo bicurane arimo kugira umuriro mwinshi, agahumeka bigoranye, kubabara mu gituza no gukorora bitagabanyuka.

Minisante yasabye abantu gukaza ingamba zisa nk’izakoreshejwe mu guhangana na COVID-19 zirimo gukaraba intoki kenshi, guhana intera no kwambara agapfukamunwa.

Ubutumwa bugira buti “Mu bihe nk’ibi by’imvura n’ubukonje, hagaragara cyane indwara y’ibicurane. Dore uko wakwirinda: Karaba intoki kenshi n’amazi meza n’isabune, Irinde kwegerana n’abafite ibimenyetso, Hanagura kenshi ibintu n’ahantu hakunda gukorwaho.”

Ku muntu wiyumvamo ibimenyetso agomba kwihutira kugana ivuriro rimwegereye ndetse akitwararika kugira ngo atagira uwo yanduza.

Minisante iti “Igihe ufite ibimenyetso by’ibicurane, Irinde kwegerana n’abandi, Pfuka umunwa igihe ukororora cyangwa witsamura, Ambara agapfukamunwa, Karaba intoki kenshi n’amazi meza n’isabune”.

Mu rugo kandi uyu muntu arasabwa gufungura amadirishya kugira ngo hinjire umwuka uhagije.

Nta mabwiriza yihariye iyi Minisiteri iratangaza yo kurinda abana cyane cyane mu mashuri nkuko byakozwe mu bihe bya COVID-19.

Icyo gihe yasohoye amabwiriza ababyeyi n’abarezi bagombaga kubahiriza, arimo ko umwana ugaragaje ibimenyetso atagombaga koherezwa ku ishuri.

Itangazo ryavugaga ko “Umwana wese ugaragaje ibimenyetso bya COVID-19 birimo gukorora, kugira umuriro n’ibicurane, ntakwiye koherezwa ku ishuli ahubwo agomba kuguma mu rugo akitabwaho kugeza akize”.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *