Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko integanyanyigisho ikoreshwa mu Mashuri Nderabarezi (TTC) igiye kuvugururwa, ururimi rw’amarenga n’inyandiko y’abafite ubumuga bwo kutabona izwi nka Braille zihabwe amasaha menshi mu rwego rwo gufasha abitegura kuba abarimu kurangiza amasomo yabo bashobora kwigisha abana bose.
Ni nyuma y’uko bamwe mu banyeshuri, abarimu n’abayobozi bo mu bigo Nderabarezi bitandukanye bagaragaje ko amasaha ahabwa ururimi rw’amarenga na Braille adahagije.
Umuyobozi wa TTC de La Salle Byumba, Frere Jean Paul Niyonshuti, yavuze ko kuba abana biga mu bigo nderabarezi bigishwa gukoresha braille ndetse n’ururimi rw’amarenga ari ibintu byiza ariko ko amasaha babigishamo aya masomo ari make cyane ku buryo adahagije.
Byishimo Theodosie umwana wiga mu mwaka wa gatanu muri TTC de La Salle Byumba, yavuze ko kubigisha gukoresha imashini ya Braille ari byiza ariko ko bazigishwa amasaha make, yavuze ko mu gihe baba bagiye kwigisha mu mashuri harimo abafite ubumuga bafite ubumenyi bwatuma babafasha n’ubwo biga izi ndimi amasaha make.
Ati “ Ayo masaha yongerewe byadufasha kurushaho, kuko ubu baduhaho ubumenyi buke bw’ibanze.’’
Ihabwicyubahiro Patrick wiga TTC de La Salle, aho ari kwimenyereza umwuga w’ubwarimu, we yavuze ko kwiga amarenga byatumye abasha kuganira n’abantu bafite ubumuga ariko asaba ko amasaha bayigishwa yakongerwa kugira ngo baabshe kugira ubumenyi bwisumbuye kuri yo ndetse n’inyandiko za Braille.
Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Irere Claudette, yavuze ko iki kibazo cyo kwigisha amasaha make izi ndimi z’abafite ubumuga hari abakibagaragarije ndetse ngo n’abarimu ubwabo barabivuga.
Yakomeje avuga ko bamwe mu barimu bahitamo kongera amasaha bigisha ururimi rw’amarenga na Braille ariko ko kuri ubu bagiye kuvugurura integanyanyigisho ikoreshwa mu mashuri nderabarezi mu gukemura iki kibazo.
Ati “Murabizi ko uyu mwaka w’amashuri twatangiranye n’integanyanyigisho y’amashuri yisumbuye ivuguruye, ubu turi mu cyiciro cyo kuvugurura ingengabihe y’amashuri nderabarezi (TTC). Icyo rero tuzakora ni ukwifashisha ibyo batubwiye bagaragaza ko bikiri imbogamizi tukabyongeramo, byaba ari ikibazo tubifite tubyigisha ariko abanyeshuri ntibabyige mu buryo buhagije, bake biga izi ndimi z’amarenga baranakomeza bakaziga muri Kaminuza.’’
Minisitiri Irere yakomeje agira ati “ Ariya mashuri y’icyitegererezo tugerageza kuyashyiramo ibikorwaremezo bifasha aba banyeshuri biga kwigisha kugira ngo bizafashe abo bana bafite ubumuga. Ni yo mpamvu abiga muri TCC bimwe mu byo biga harimo no gusoma inyandiko z’abafite ubumuga, icya kabiri ni ukumenya gukoresha amarenga. Bibafasha gufasha wa mwana ufite ikibazo mu gihe abagannye.’’
Minisitiri Irere yavuze ko uyu munsi aho Isi igeze bakangurirwa gukomatanya amashuri arimo abana bafite ubumuga n’andi y’abatabufite bakaba bashobora kwigana, ngo iyo rero mwarimu ashobora kuvuga izo ndimi zose bituma abana bose abasha kubafasha.
Kugeza ubu u Rwanda rufite amashuri nderabarezi 16 kongeraho andi y’icyitegererezo 16 yegeranye n’ayo afasha aba bana mu kuyakoreraho imenyerezamwuga. Aya mashuri Leta iherutse gushora miliyari 74 Frw mu kuyubakamo ibikorwaremezo bizarangira mu 2026.
Aya mashuri 16 nderabarezi yigamo abanyeshuri barenga ibihumbi 12, kuri ubu yubatswemo ibikorwaremezo bitandukanye birimo amashuri mashya, amacumbi y’abanyeshuri, mudasobwa nshya n’ibindi bikorwaremezo bizatuma agera ku rwego rwiza.

