Mu Mupira w’amaguru hari umuco wihariye ugaragara ku Kibuga, iyo umukino ugiye gutangira, aho buri mukinnyi aba ari kumwe n’umwana basohokana mu rwambariro binjira mu Kibuga.
Hari abibaza igisobanuro n’inkomoka yabyo ndetse bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru baba bifuza kubona abana babo muri icyo gikorwa ariko ntibazi uko abo bana batoranwa.
Mu rurimi rw’Abanyamupira umwana usohokana n’umukinnyi yitwa ‘Player Escort’. Akenshi abana bose uko ari 11 baba bari hagati y’imyaka itandatu na 18.
Buri mwana agomba kuba afatanye n’umukinnyi mu kiganza igihe binjira mu Kibuga n’igihe baririmba indirimbo yubahiriza igihugu.
Uyu muco watangiriye muri Brazil mu 1976, biturutse ku gitekerezo cya Ronan Ramos Oliveira, wari ushinzwe itangazamakuru mu ikipe ya Atlético Mineiro.
Ku italiki 5 Nzeri 1976 ku mukino wahuje Atlético Mineiro na América Mineiro, nibwo yasabye ko abana bakwinjirana n’abakinnyi. Icyari gitangaje ni uko buri mukinnyi yagombaga kwinjirana n’umwana basa.
Icyo gihe byari bigamije kuzana imiryango myinshi kuri state. Bisobanuye ko umukinnyi yazanaga umwana we cyangwa uwo mu muryango we bigatuma abandi baza kureba uko umwana wabo cyangwa uwa mwene wabo aseruka.
Uko imyaka yagiye ishira, uwo muco wagiye ukwira ku rwego mpuzamahanga, kugeza no ku mikino minini nka UEFA n’igikombe cyIsi.
Mu bihugu bimwe na bimwe, abana batoranywa binyuze mu marushanwa, cyangwa bakava mu Marerero y’umupira w’amaguru, gusa hari n’aho ababyeyi bifite bishyura kugira ngo umwana abone ayo mahirwe.
Muri Premier League, amakipe amwe ashobora gusaba hagati ya £350£600 [ari hagati y’Ibihumbi 667,000 Frw n’asaga Miliyoni 1.1 Frw] bitewe n’umukino.
Hari n’atanga imyanya imwe ku buntu binyuze mu marushanwa cyangwa mu baterankunga nubwo hari n’atagira icyo asaba.
Kuki hatoranywa abana, bafite izihe nshingano?
Mu bihe byo hambere inshingano zabo zabaga ari ugutwara ibendera, gutarura imipira yarenze ku mpande no kuba bakina hagati yabo igihe umukino urimo kuba.
Ibi ntabwo ari ugukoresha abana cyangwa kubashyira mu kaga ku batekereza ko bashobora kubashota umupira bikabaviramo impanuka.
Urubuga rwa FIFA ruvuga ko byarenze intego y’abashakaga ngo abantu bakunda umupira w’amaguru bakaza ku kibuga ari benshi.
Kuri ubu kwinjirana n’abana mu Kibuga bifite izindi mpamvu zirimo ubukangurambaga bwo kubahiriza uburenganzira bw’abana, gufasha abana gukabya inzozi zabo no kwibutsa abakinnyi ko ibyo bakora byose hari abana babareba.
Impamvu ikomeye hejuru y’ibyo byose ngo abana basobanura ko football atari intambara ahubwo ari umukino w’amahoro ndetse ubera aho abantu bishimye nta mvururu kuburyo bitabuza abana kuhaba.
Niyo mpamvu iyo umukino urimo kuba baba bikinira ku ruhande abandi bareba uko ugenda nk’abantu bari ahantu hari ubumwe, urukundo namahoro.
Wikipedia yo ivuga ko aba bana batuma imvururu ziba nke cyangwa ntizinabe ku Kibuga kuko abafana badashobora gutera ibintu abakinnyi uko biboneye kuko baba batinya gukomeretsa abana rimwe na rimwe harimo n’ababo.
Benshi mu bana basohokana n’abakinnyi birangira babaye ibirangirire muri football harimo na Wayne Rooney wabibayemo mu gihe yari umwana.
Abana bigeze gusimbuzwa imbwa
Mu mupira w’amaguru uriya mwanya wamaze kuba ikintu gikomeye kuburyo amakipe ashobora kuhategura ikindi gikorwa ashaka kugaragaza ku mukino runaka.
Ibyo bituma hari igihe habaho ko abana basimbuzwa abandi bantu cyangwa inyamanswa.
Urugero, ni igihe abakinnyi ba Ajax baserukanye n’ababyeyi babo ku munsi w’ababyeyi b’abagore (Mother’s Day), naho abakinnyi ba São Paulo FC bigeze kwinjirana n’imbwa mu rwego rwo gukangurira abantu gufata imbwa zo mu mihanda ya São Paulo bakazitunga nka kumwe umubyeyi yakira umwana atabyaye akamurera nk’uwe.
Uyu muco si ihame kuburyo ikipe itabikoze yabihanirwa ariko wamaze gufata igisobanuro gikomeye mu Mupira w’amaguru kandi uryoshya ibirori bya Ruhago.
