Mu Mupira w’amaguru hari umuco wihariye ugaragara ku Kibuga, iyo umukino ugiye gutangira, aho buri mukinnyi aba ari kumwe n’umwana basohoka mu rwambariro binjira mu Kibuga.
Mu rurimi rw’abanyamupira uyu mwana yitwa ‘Player Escort’. agomba kuba afatanye n’umukinnyi mu kiganza igihe binjira mu Kibuga n’igihe baririmba indirimbo yubahiriza igihugu.
Akenshi abana bose uko ari 11 baba bari hagati y’imyaka itandatu na 18.
Mu bihe byo hambere inshingano zabo zabaga ari igutwara ibendera, gutarura imipira yarenze ku mpande no kuba bakina hagati yabo igihe umukino urimo kuba.
Kuri ubu kwinjirana n’abana mu Kibuga bifite izindi mpamvu zirimo ubukangurambaga bwo kubahiriza uburenganzira bw’abana, gufasha abana gukabya inzozi zabo no kwibutsa abakinnyi ko ibyo bakora byose hari abana babareba.
Uretse gutanga umwanya wihariye ku bana, uyu muco unibutsa abantu bose ko umukino wâumupira wâamaguru utari gusa intambara yâamakipe, ahubwo ari nâurubuga rwâubumwe, urukundo nâamahoro. Abana binjirana nâabakinnyi ni ikimenyetso cyâuko umukino ushobora kuba isomo ryâubuzima, aho inzozi nâindangagaciro zifatwa nkâibyâingenzi.
Aba bana batuma imvururu ziba nke cyangwa ntizinabe ku Kibuga kuko abafana baba batinya gukomeretsa abana.
Uyu muco watangiriye muri Brezile mu 1970, biturutse ku gitekerezo cya Ronan Ramos Oliveira, wari ushinzwe itangazamakuru mu ikipe ya Atlético Mineiro.
Ku italiki 5 Nzeri 1976 ku mukino wahuje AtlĂ©tico Mineiro na AmĂ©rica Mineiro, nibwo yasabye ko abana bakwinjirana n’abakonnyi.
Igitangaje ni uko buri mukinnyi yagombaga kwinjirana n’umwana basa. Icyo gihe byari bigamije kuzana imiryango myinshi ku Kibuga kuko abantu benshi bagombaga kuza kureba uko umwana aseruka.
Uko imyaka yagiye ishira, uwo muco wagiye ukwira ku rwego mpuzamahanga, kugeza no ku mikino minini nka UEFA no mu Gikombe cyâIsi.
Mu bihugu bimwe na bimwe, abana batoranywa binyuze mu marushanwa, cyangwa bakaba mu marerero y’umupira w’amaguru mu gihe ahandi hari n’aho ababyeyi bifite bishyura amafaranga kugira ngo umwana abone ayo mahirwe.
Muri Premier League, amakipe amwe ashobora gusaba hagati ya ÂŁ350âÂŁ600 [ari hagati ya 667,000 Frw na miliyoni 1.1 Frw] bitewe nâumukino, mu gihe andi atanga imyanya imwe ku buntu binyuze mu marushanwa cyangwa mu baterankunga nubwo hari n’atagira icyo asaba.
Hari igihe habaho kandi ko aba bana basimbuzwa abandi bantu cyangwa inyamanswa.
Urugero, ni igihe abakinnyi ba Ajax baserukanye nâababyeyi babo ku munsi wâababyeyi b’abagore (Motherâs Day), naho abakinnyi ba SĂŁo Paulo FC bigeze kwinjirana nâimbwa mu rwego rwo gukangurira abantu gufata imbwa zo mu mihanda ya SĂŁo Paulo bakazitunga mu ngo nka kumwe umubyeyi yakira umwana atabyaye akamurera nk’uwe.
Hari abakinnyi bazwi nka Wayne Rooney na bo bakunze kuba player escort mu gihe bari abana.
