Impinduka mu mashuri nderabarezi, nyuma yo gushorwamo miliyari 74 Frw

Amakuru Uburezi

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko umushinga wo kubaka ibikorwaremezo mu bigo by’amashuri nderabarezi 16 ndetse n’andi mashuri 16 y’icyitegererezo abyegereye uzarangira utwaye miliyari 74 Frw, watumye bigaragaramo impinduka zirimo kwimakaza ikoranabahunga.

Mu 2021 nibwo Leta y’u Rwanda yatangiye umushinga wo kuvugurura amashuri nderabarezi kugira ngo ajyane n’icyerekezo cy’Igihugu. Aya mashuri yatangiye kubakwamo ibikorwaremezo bihambaye, abana batangira kwishyurirwa 50% na Leta ndetse hanashyirwamo abarimu baturutse muri Zimbabwe bayafasha mu kunoza ururimi rw’Icyongereza.

Ni mu mushinga Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Uburezi yafatanyije na Banki y’Isi mu kubaka ibikorwaremezo mu mashuri Nderabarezi 16 ndetse n’andi mashuri 16 y’Icyitegererezo aba yegereye aya mashuri ari nayo abana bakunze gukoreramo imenyerezamwuga.

Mu bikorwaremezo by’ingenzi byakozwe harimo kubaka amacumbi y’abanyeshuri, kubaka ibyuma by’amashuri bishya, gushyira Laboratwari zigezweho muri aya mashuri n’ibindi bikoresho bituma aya mashuri nderabarezi ajyana n’igihe.

Ibi bikorwaremezo bigikomeje kubakwa yaba muri aya mashuri n’andi y’icyitegererezo byegeranye byatwaye miliyoni zirenga 52$, asaga miliyari 74 Frw na miliyoni 260 Frw.

Umuyobozi wa TTC de la Salle, Frere Jean Paul Niyonshuti, yavuze ko muri iki kigo babubakiye icumbi ry’abakobwa ryubatswe ku buryo bw’igorofa, bubakirwa inyubako nshya y’ibiro bakoresha, inyubako y’ibyumba umunani by’amashuri n’inyubako yacumbikira umwarimu wimenyereza umwuga, banabavugururira icyumba gifasha abana mu kwimenyereza gukora imfashanyigisho.

Yakomeje agira ati “Mu bikoresho baduhaye harimo ibikoresho bifasha abanyeshuri bacu kwigisha abanyeshuri bafite ubumuga, baduhaye ibikoresho byo muri Laboratwari, baduha mudasobwa nshya, ibitanda, ibikoresho byo mu biro ndetse n’intebe n’ameza.Ni ibikoresho byafashe mu mfuruka zose z’imibereho y’ishuri n’abanyeshuri bacu.’’

Frere Niyonshuti yavuze ko kuba Leta yishyurira abiga uburezi ho 50% by’amafaranga y’ishuri byazamuye umubare w’abana basaba kwiga mu mashuri nderabarezi mu buryo bugaragara, yavuze ko ugereranyije n’abana basabaga kwiga uburezi kuri ubu byahindutse cyane.

Ati “Batari baduha kwishyurira abanyeshuri 50% wabonaga abana bibagora cyane kwishyura, ugasanga turi kwirirwa duhamagara umubyeyi ngo yishyure, ariko ubu abana baricara bakiga batuje n’ikigero cyo kwishyuriraho cyarahindutse. Ariya 50% yatumye na ba bana batigeraga bagira ubushobozi bwo kwiga muri ya mashuri acumbikira abanyeshuri bisangamo kuko igiciro kiri hasi.’’

Ihabwicyubahiro Patrick uri kwimenyereza umwuga wo kwigisha usanzwe yiga muri TTC de la Salle, yavuze ko kuba Leta ibishyurira 50% ku mafaranga y’ishuri byatumye biga neza kandi baniga bumva ko bashyigikiwe.

Ati “ Ntabwo tugihura n’abandi bana ngo batwite ba gakweto kuko babonye ko Leta idushyigikiye, ubona bishimishije kuba twishyura amafaranga make andi Leta ikayadutangira. Ikindi byanafashije ba bana wasangaga basohorwa mu ishuri kenshi kubera ko batishyuye, ubu twese tuba turi kwiga umutima uri hamwe.’’

Byishimo Theodosie wiga uburezi muri TTC de la Salle we yagize ati “ Amafaranga Leta itwishyurira ½ cy’amafaranga y’ishuri ni ibintu byiza cyane kumva ko utangira kwishyurirwa na Leta mu mwaka wa Kane, icyo cyizere rero batugiriye twumva tutagipfusha ubusa ahubwo twumva twagikoresha neza natwe tugatanga umusanzu mu kubaka u Rwanda.’’

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itangazamakuru muri Minisiteri y’Uburezi, Hashakineza Jean Claude, yavuze ko icyerekezo cy’Igihugu cya 2050 ari icyo kuzaba Igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi ariko ko budashobora kugerwaho abana batize neza.

Ati “ Kimwe mu bikomeye ni ukugira umwarimu ushoboye n’abarimu bashobora kwiga neza bagategurwa kugira ngo bazabashe kwigisha abandi, ibyo bivuga ko abarimu bagomba kugira ubumenyi bukwiye ariko cyane cyane ibikoresho bituma bashobora kwiga neza, ni yo mpamvu hari ibikorwa byinshi Leta yakoze birimo inyubako, Laboratwari, amacumbi n’ibindi bikorwa bitandukanye.’’

Hashakineza yavuze ko uretse ibi bikoresho Leta yanazanye abarimu baturutse muri Zimbabwe aho bari mu bigo bitandukanye kugira ngo bafashe mu gutegura abanyeshuri bazaba abarimu kumenya neza Icyongereza ku buryo bajya kwigisha bakivuga neza.

Biteganyijwe ko uyu msuhinga wo kubakira ubushobozi amashuri Nderabarezi uzarangira mu mwaka wa 2026

TTC de la Salle

Inkuru ya IGIHE

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *