Abakinnyi 24 bazahagararira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 17 mu irushanwa rya CECAFA U17 rigiye kubera Addis Ababa muri Ethiopia bahagurutse i Kigali.
Ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 9 Ugushyingo 2025, ni bwo iyi kipe yashyikirijwe ibendera ry’igihugu na Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice.
Mu bakinnyi bazajyana n’ikipe harimo abanyezamu batatu ari bo Irakaza Don Divin, Habimana Jacques na Inezaye Prince Gedeon.
Ba myugariro ni Niyonzima Muhudi, Shyaka Khalifa, Niyompano Pacifique, Gisubizo Emmanuel, Ishimwe Fred, Judah Fisher Anderson na Mukiza Cyusa Lanny.
Abakinnyi bo mu kibuga hagati ni Karibu Gustave, Gisubizo Patrick, Micomyiza Norbet, Ntwali Sharif, Dushime Jean Claude na Musabyimana Joseph.
Ba rutahizamu ni Kwihangana Elyse, Mugunga Daniel, Uwizeye Remy Bienfaiteur, Iradukunda Patrick, Nshimiyimana Olivier, Bizimana Umugiraneza Didier, Bagabo Enzo na Jayden Shema Heylen.
Mbere y’uko aba bakinnyi bava mu Rwanda kuri uyu wa Mbere, tariki ya 10 Ugushyingo 2025, babanje kuganira n’abatoza n’abakiniye Amavubi barimo myugariro Bayisenge Emery wakinnye Igikombe cy’Isi cya U17 mu 2011.
Amavubi U17 ari mu Itsinda rya A, aho ari kumwe na Ethiopia, Somalia, Kenya na Sudani y’Epfo. Amakipe atatu azitwara neza muri CECAFA U17 azahita abona itike yo gukina Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Maroc.

