Ngoma: Umwarimu yafatanywe ‘idishi’ y’ibiryo abishyiriye abana be iwe mu Rugo

Amakuru Uburezi Uncategorized

Umwarimu wo Mukarere ka Ngoma, mu Murenge wa Mugesera yafashwe amaze kubika idishi [ isahani nini baruriramo iby’abana 10] y’umuceri uhiye mu Kabati ke ko ku ishuri, avuga ko yari awushyiriye abana be iwe mu rugo.

Uyu mwarimu yemeye ko atari ubwa mbere yari abitwaye ndetse asaba imbabazi akomeje ko atazabyongera.

Icyo kibazo cyagaragaye kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2025 ubwo umugenzuzi w’Uburezi yajyaga mu Kigo cy’ishuri uwo mubyeyi yigishaho agiye gukurikirana ikibazo cyari kimaze iminsi kihavugwa cy’ubujura bw’ibiryo.

Ni nyuma yuko ababyeyi bari bamaze iminsi bagaragariza Umurenge wa Mugesera ko abana babo badahaga, hanyuma Umurenge wohereza umugenzuzi.

Mu bugenzuzi bwakozwe, nibwo umuyobozi w’ishuri yaje gutungurwa no gusanga idishi yuzuye y’umuceri uhiye iteretse mu kabati k’uyu mwarimu.

Uwo Mwalimu yabajijwe iby’ibyo biryo, ntiyazuyaza ahita abemerera ko yabihishe ngo aze kubicyura iwe mu rugo.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie ku murongo wa Telefoni yabwiye ijamboryumwana.rw ko iki kibazo bakimenye barimo kugikurikirana.

Amakuru ijamboryumwana ryamenye ni uko uyu mwarimu yandikishijwe ibaruwa isaba imbabazi.

Muri iyo baruwa avuga ko atari ubwa mbere ahubwo yari inshuro ya 4 abitwaye.

Yasabye imbabazi arahira ko atazabisubira ukundi.

Ntabwo hasobanuwe impamvu imutera iyo myitwarire, n’uburyo abitwaramo abivana ku ishuri abijyana mu rugo iwe.

UWIHOREYE Bernard/ ijamborymwana.rw

Share

1 thought on “Ngoma: Umwarimu yafatanywe ‘idishi’ y’ibiryo abishyiriye abana be iwe mu Rugo

  1. uyu mwarimu afite ikibazo gikomeye.
    bamushakire umuntu umukurikirana.
    iki ni kimwe mu bimenyetso by’ihungabana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *