Umwana w’imyaka 14 wo mu Bwongereza yatanze ikirego mu rukiko avuga ko ababyeyi be bamujyanye kwiga muri Ghana atahashaka, kandi bakamutwara batabimubwiye kuko bamubeshye ko bamujyanye gusura umuntu wo mu muryango wabo urwariyeyo.
Muri Gashyantare 2025, nibwo yifashishije abunganizi mu mategeko, maze atanga ikirego mu rukiko rwo mu Bwongereza arega ababyeyi be.
Inyandiko z’urukiko zigaragaza ko ababyeyi be bashakaga ko akomereza amashuri muri Ghana kubera impungenge z’imyitwarire ye mu Bwongereza zirimo gusiba ishuri, gutunga intwaro zirimo ibyuma, no kugira amafaranga batazi aho yayakuye n’ubwo uyu mwana yabihakanye.
Umubyeyi we yavuze ko adashobora kumurera mu gihe amasomo ye atararangira.
Yagize ati “Birambabaza kuba kure ye kandi mfite ubwoba kuko nzi neza ko agarutse mu Bwongereza ashobora no gupfa, nubwo we atabyumva atyo.”
Uyu mwana nyuma yo kuvuga ko atishimye umwanzuro wafashwe agaragaza ko abayeho mu gahinda nyuma yo koherezwa muri Ghana.
Umucamanza yavuze ko uyu mwana agomba kuguma muri Ghana agakomeza amasomo ye, nyuma akazasubira mu Bwongereza yarasoje kwiga.
