Musanze: Umwana w’imyaka 9 yasambanyijwe n’abamusanze ku Ishuri

Amakuru Ijwi ry' Abana Uburenganzira Bw' abana Ubutabera

Umwana w’imyaka 9 wo Mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, yafashwe ku ngufu n’abantu bataramenyekana bamusanze ku ishuri, bakamushukisha umugati bakamujyana kumusambanya.

Ibi byabaye ku wa Gatanu taliki ya 31 Ukwakira 2025.

Amakuru avuga ko abagabo bataramenyekana basanze uwo mwana ku ishuri bakamushukisha umugati bikarangira bamusambanyije ndetse bakamwangiza cyane.

Kuri ubu arembeye mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri aho atabasha no gutambuka nkuko umunyamakuru wa Ijamboryumwana.rw yabyeretswe n’umubyeyi we.

Agaruka ku nkuru y’uko byagenze, umubyeyi w’uyu mwana yavuze ko umwana yari yagiye ku ishuri nk’uko bisanzwe hanyuma igihe yarimo gukina n’abandi bana bagenzi be bamaze gufata ifunguro haza umuntu amushukisha umugati maze amujyana mu gihuru.

Uwo muntu yamubajije niba yambaye agakariso, umwana aramusubuza ngo yego, undi ahita amusaba kugakuramo umwana arabyanga.

Yahise amutera inzara mu Ijosi amurambika hasi aramusambanya. Abatabaye ngo basanze umwana arimo kuvirirana amaraso mu mazuru, mu matwi no mu myanya y’ibanga.

Umubyeyi w’uyu mwana yabwiye ijamboryumwana ko umwana we yangiritse cyane kuburyo atabasha no gutambuka Kandi byemejwe n’abaganga.

Ati: “Umwana yari arimo kuva cyane yangiritse no mu myanya y’ibanga, abaganga bari barimo kumwitaho batubwiye ko umwana yafashwe ku ngufu kuko babonye ibimenyetso.”

Uyu mubyeyi yavuze ko yifuza ubutabera bw’umwana we bityo ababikoze bakabiryozwa.

Ati: “Dushingiye ku byemezo by’abaganga n’ibimenyetso bigaragara turifuza ubutabera ku mwana wacu […] mwadufasha ababikoze bakamenyekana kuko birakabije.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange, Tuyisenge Vedaste yavuze ko ikibazo bakimenye kuri ubu abagera kuri bane bamaze gutabwa muri yombi.

Ati: “Dukeka ko hari abantu bakuru baje bakamushuka bakamuha umugati bakamwangiriza, kuri ubu hamaze gufatwa 4 bakekwaho uruhare mu gufatwa ku ngufu k’uriya mwana.”

Kuri ubu abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Kinigi naho uyu mwana ari kwitabwaho mu bitaro bikuru bya Ruhengeri.

Ubwo umunyamakuru w’ijamboryumwana.rw yinjiraha aho abasura binjirira mu bitaro bya ruhengeri aho umwana arwariye
Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *