Icumbi ry’Ikigo cy’ishuri cya IWE (Institute Women for Excellence) giherereye mu Mudugudu wa Bigabiro mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana ryahiye rirakongoka ritikiriramo ibikoresho by’abanyeshuri 150 biga muri icyo Kigo.
Iyi mpanuka y’inkongi y’umuriro yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Ugushyingo 2025 ahagana saa Yine za mugitondo.
Umuyobozi w’Ikigo cya IWE, Habarurema Wellars, yavuze ko byabaye abana bari mu ishuri.
Ati: “Abana bari bari mu ishuri babona umwotsi uzamuka hejuru bahita bashaka kujya kureba ibibaye dusanga hari gushya, ririya cumbi ryararagamo abanyeshuri 150 ariko nta kintu na kimwe twakuyemo byose byahiye birakongoka.”
Ikigo cya IWE (Institute Women for Excellence) gisanzwe cyigamo abanyeshuri barenga 350 b’abakobwa gusa, biga kuva mu mwaka wa Mbere kugeza mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye.
Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kuzimya inkongi y’umuriro muriro ryihutiye gutabara rizimya uyu muriro.
Mukabutera Claudine ufite umwana wiga muri iri shuri mu mwaka wa Gatanu, aho ibikoresho bye byose byahiye bigakongoka, yasabye Leta kubafasha iki kigo barereraho kigakomeza kwiyubaka aho kugira ngo gifunge.
Yagize ati “ Turishimira ko abana bacu ari bazima nta n’umwe wagize ikibazo ariko turanasaba Leta ko yadufasha ikadushakira inkunga z’ibiryamirwa n’ibindi nkenerwa, aho kugira ngo abana bacu batahe ikigo gifunge.”
Inzego z’umutekano ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere batangaje ko hari gusuzumwa icyateye iyi nkongi.

