Barack Obama wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye abari ku butegetsi kudahagarika inkunga igenerwa ab’amikoro make kuko byatuma umwana umwe muri batanu abura ibyo kurya bifite intungamubiri ndestse Abanyamerika barenga miliyoni 47 muri rusange bagasoza umwaka ntacyo kurya bafite.
Ukwezi kurashize Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri mu cyitwa “Government Shutdown”.
Muri Politiki y’icyo gihugu ni igihe ibikorwa bya leta bimwe na bimwe bisa n’ibyahagaze by’agateganyo kubera ko ingengo y’imari ibikora iba irimo kwemezwa.
Ni ibihe biba bikomeye kuburyo abakozi ba leta bashobora no kuba boherejwe mu kiruhuko kitishyurwa.
Mu gihe Aba-Republicains n’Aba-Démocrates banaiwe kumvikana ku ngengo y’imari n’ibikorwa igomba gukoreshwamo, Uwari Perezida w’icyo gihugu Barack Obama yasabye ko inkunga igenerwa ab’amikoro make izwi nka ‘SNAP’ cyangwa ‘food stamps’ itakorwaho.
Obama yanditse ko niba Aba-Republicains [nk’ishyaka riri ku butegetsi] batagize icyo bakora, miliyoni z’abana, abageze mu zabukuru ndetse n’Abanyamerika bafite amikoro make bazisanga bashonje mbere y’uko iminsi mikuru isoza umwana igera.
Abinyujije kuri X yagize ati: “Abanyamerika barenga miliyoni 47, barimo umwana umwe muri batanu, ntibabona ibiribwa bifite intungamubiri ku buryo buhoraho kandi bubahendukiye. Uko ikiguzi cy’imibereho gikomeza kuzamuka cyane, ni ko imiryango myinshi irushaho gutegereza inkunga itangwa na gahunda ya SNAP, kugira ngo ibone ibyo kurya.”
Yakomeje agira ati: “Abanyapolitiki bo mu ishyaka Aba-Republicains bakwiye gufata ingamba vuba kugira ngo iyo mfashanyo ikomeze kuboneka ku bantu bayishingiraho. Nibatabikora, miliyoni z’abana, abageze mu zabukuru n’Abanyamerika bafite ubukene bazisanga bashonje mbere y’uko iminsi mikuru itangira.”
Ni mu gihe Perezida Donald Trump yamaze kugaragaza ko ingengo y’imari y’iyo nkunga igomba kugabanyukaho miliyari 186 z’amadolari, mu myaka 10 ndetse ibigenderwaho mu kuyitanga bigahinduka.
Urubuga rwa USDA SNAP rutangaza ko ibyerekeye ibisabwa kugira ngo umuntu abone iyo nkunga bikiri kuvugururwa gusa benshi bagaragaje ko bisa no kuyihagarika.
Iyi nkunga yari isanzwe ihabwa abantu bakora ariko bafite amikoro make, abakuze, abafite ubumuga n’abandi kugira ngo babonye ibiribwa byo kugaburira imiryango yabo.
Ibyo umuntu yemerewe n’ingano y’inkunga ahabwa byagenwaga n’umubare w’abagize umuryango, umutungo winjira mu rugo n’ibindi bijyanye n’ibyo umuryango utunze.
Iyo gahunda yari isanzwe itanga inkunga ibarirwa muri miliyoni ku bantu n’imiryango ifite amikoro make yemerewe kuyihabwa, ayo mafaranga akaba akoreshwa mu kugura ibiribwa.
Inkunga ya SNAP iba ifite akamaro kadasanzwe mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka, hagamijwe ko ab’amikoro make babasha kuyizihiza.
Obama yayoboye leta zunze ubumwe za Amerika manda ebyiri hagati ya 2009 na 2017.
Kuva yava muri White House, we n’umugore we Michelle bashyizeho ikigo Obama Foundation gifasha urubyiruko rufite impano zinyuranye.
