Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyakariro uherereye mu Karere ka Rwamagana bwatangaje ko hakiri urujijo ku murambo w’umugore uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 25 na 30 ndetse n’uw’umwana uri mu kigero cy’umwaka umwe, yasanzwe mu murima.
Yabonywe n’umuturage wari uri guhinga mu Mudugudu wa Rusheshe mu Kagari ka Bihembe mu Murenge wa Nyakariro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakariro, Muhoza Théogene, yavuze ko ayo makuru bayamenye Mugitondo cyo kuri iki Cyumweru.
Ati: “Twababonye Mugitondo cyo kuri iki Cyumweru ni umugore uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 25 na 30, bamwicanye n’umwana w’umuhungu w’umwaka cyangwa umwaka n’igice. Babishe baraza baraharambika niko tubikeka kuko ni ahantu mu murima hadasanzwe hatuwe.”
Gitifu Muhoza yakomeje avuga ko hategerejwe ko inzego zibifitiye ububasha arizo zizemeza icyabishe.
Yavuze ko kandi iperereza ryahise ritangira kugira ngo hamenyekane niba abo bantu biciwe muri uwo Mudugudu cyangwa biciwe ahandi hantu bakaza kujugunywa mu mirima.
Uyu muyobozi yasabye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare, abasaba kandi kwirinda ubwicanyi kuko bushyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse n’ubw’imiryango yabo.
