Amagambo ntahagije, dukeneye ibikorwa! Ubutumwa urubyiruko rwa Afurika rwageneye za Guverinoma

Amakuru Mu Mahanga

Uurubyiruko ruri hagati y’imyaka 12 na 20 rwari ruteraniye mu nama mpuzamahanga yiga ku mibereho y’umwana muri Afurika yaberaga i Addis Ababa muri Etiyopiya rwasabye za Guverinoma n’izindi nzego zifata ibyemezo mu bihugu bya Afurika gushyira mu bikorwa Politiki n’amasezerano mpuzamahanga yo kurengara umwana bikava mu nyandiko no mu magambo bikajya mu bikorwa.

Iyi nama ibaye ku nshuro ya 10 yaberaga muri Etiyopiya ku wa 28-29 Ukwakira 2025 yitabiriwe n’urubyiruko ruturutse mu bihugu 11 bya Afurika.

Mu butumwa batanze hasozwa iyo nama urubyiruko rwasabye ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa, bagahabwa ubuvuzi n’uburezi buboneye kandi ivangura, ihohoterwa n’imigenzo ikorerwa abangavu mu bihugu bimwe na bimwe bigahagarara.

Basabye kandi kurindirwa umutekano mu Isi y’ikoranabuhanga no ku mbuga nkoranyambaga.

Bati: “Nimutwumve kandi mukore ibigaragara. Amagambo ntahagije dukeneye impinduka z’ibikorwa.”

Urubyiruko rwitabiriye iyi nama y’iminsi ibiri rwavuze ko rwifuza ko ubu butumwa buhabwa agaciro mu bihugu byose bya Afurika.

Umuvugizi w’Inteko y’Abana ya Sierra Leone, Monique Jackson, yasabye ko butafatwa nk’utujwi duto tw’abana ahubwo bukaba impuruza.

Yagize ati: “Amajwi yacu ntakwiye kumvwa nk’utujwi dutuje tw’abana, ahubwo nk’impuruza isaba impinduka. Niba dushaka kurengera abana bo muri Afurika, dukeneye inkunga nyinshi, amafaranga menshi, n’amahirwe yo kugira aho tuvugira.”

Mugenzi we Tapiwa Aisha Magureyi, ati: “Abangavu b’abakobwa baracyahura n’imbogamizi nyinshi. Tubwirwa guceceka, tukirengagizwa, rimwe na rimwe tugahanwa. Guverinoma zigomba kumenya ko abakobwa b’abangavu ari imbaraga zubaka.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo African Child Policy Forum cyateguye iyo nama, Dr Joan Nyanyuki, yashimiye urubyiruko rwitabiriye n’uruhare abana ba Afurika barimo kugira mu guhindura uwo mugabane.

Yagize ati: “Kenshi dutekereza ku bibazo urubyiruko ruhura na byo muri Afurika muri iki gihe kandi koko birahari byinshi. Ariko n’ubwo bimeze bityo, urubyiruko rurimo gukora iyo bwabaga mu guhindura Afurika ikarushaho kuba nziza.”

Uretse ubu butumwa Urubyiruko rwitabiriye inama rwashyize ahagaragara ibyifuzo birenga 80 ibihugu bikwiye kwitaho kugira ngo Afurika ibe umugabane utekenye ku bana.

Byose bishingiye ku; kurengerwa mu gihe cy’intambara, uburenganzira ku burezi, ku buvuzi no ku isuku y’abangavu mu nkambi z’impunzi, kurwanya akato gahabwa abafite ubumuga, kurengera ibidukikije n’ikirere, guhagarika imirimo mibi ikoreshwa abana, icuruzwa ry’abantu n’iyicarubozo.

Share

1 thought on “Amagambo ntahagije, dukeneye ibikorwa! Ubutumwa urubyiruko rwa Afurika rwageneye za Guverinoma

  1. Iyi mpuruza irakomanga ku mitima ya benshi. Umwana ati ntimubifate nk’utujwi duto ahubwo mubifate nk’intabaza, birakwiye ko abana n’urubyiruko bitabwaho mu buryo bwose bushoboka bakarindwa ikintu cyose cyahutaza uburenganzira bwabo cg cyababuza umudendezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *