Uncategorized

Icyo Urubyiruko rwa Afurika rusaba za Guverinoma: “Amagambo ntahagije, dukeneye impinduka nyayo ”
Addis Ababa, Etiyopiya – Ku wa 29 Ukwakira 2025: Abangavu n’ingimbi bo hirya no hino muri Afurika batangaje ubutumwa bukomeye bugenewe za guverinoma n’abafata ibyemezo:
“Tuvuga ijwi rimwe kuko dushaka kubaho muri Afurika aho buri musore n’umwangavu afite umutekano, ubuzima bwiza, ashyirwa mu bikorwa, kandi abasha kugera ku nzozi ze.”
Ubu butumwa bwatanzwe hasozwa inama mpuzamahanga ya 10 yiga ku mibereho y’Umwana w’Afurika (International Policy Conference on the African Child – IPC). Abasore n’inkumi bari hagati y’imyaka 12 na 20 baturutse mu bihugu 11 bya Afurika basabye ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa, bagahabwa ubuvuzi n’uburezi buboneye kandi ihohoterwa n’imigenzo mibi bigashyirwaho iherezo , ndetse no kurindirwa umutekano mu isi y’ikoranabuhanga no ku mbuga nkoranyambaga.
Ubutumwa bwo gusaba impinduka (call to action) bwasinywe n’abasore n’inkumi barenga 15 bahagarariye imiryango y’abana n’urubyiruko yo hirya no hino muri Afurika, busoza busaba guverinoma zose bugira buti:
“Nimutwumve kandi mukore ibigaragara. Amagambo ntahagije – dukeneye impinduka nyazo ubu. Twiteguye gutsinda nk’urubyiruko rwa Afurika.”
Mu nama yamaze iminsi ibiri, urubyiruko rwagiye rutambuka ku rubyiniro rugaragaza ko rwifuza kumvwa.
Monique Jackson, Umuvugizi w’Inteko y’Abana ya Sierra Leone, yagize ati:
“Nabibonye n’amaso yanjye uko ijwi ry’abana rishobora kugira uruhare mu mpinduka z’amategeko adutangira. Amajwi yacu ntakwiye kumvwa nk’utugambo dutuje, ahubwo nk’impuruza isaba igikorwa. Niba dushaka kurengera abana bo muri Afurika, dukeneye inkunga nyinshi, amafaranga menshi, n’amahirwe yo kugira aho tuvugira. Ntituri ejo hazaza gusa – turi n’ubu kandi twiteguye.”
Tapiwa Aisha Magureyi, uhagarariye ihuriro Graça Machel Trust Adolescent Girls Movement, we yagize ati:
“Abangavu b’abakobwa baracyahura n’imbogamizi nyinshi. Tubwirwa guceceka, tukirengagizwa, rimwe na rimwe tugahanwa. Guverinoma zigomba kumenya ko abakobwa b’abangavu ari imbaraga zishobora guteza impinduka.”
Na ho Mouhamed Dialo wo muri Mouvement Africain des Enfants et Jeunes Travailleurs (MAEJT) yo muri Senegali, yunzemo ati:
“Abana nibo bafite ubushobozi bwo guhindura isi. Twahisemo kwegerana, kuvuga no kurengera uburenganzira bwacu. Dufite ijwi, dufite agaciro kandi turahari.”
Urubyiruko rwashyize ahagaragara ibyifuzo birenga 80 birimo:
• kurengerwa mu gihe cy’intambara,
• uburenganzira ku burezi, ku buvuzi no ku isuku y’abangavu mu nkambi z’impunzi,
• iherezo ry’ivangura rishingiye ku bumuga bw’ingingo no mu mutwe,
• kurengera ibidukikije n’ikirere,
• no guhagarika akajagari mu mirimo y’abana, icuruzwa ry’abantu n’iyicarubozo,
banasaba kandi amategeko akomeye arengera urubyiruko ku mbuga nkoranyambaga no mu isi y’ikoranabuhanga aho rukunze guhura n’ibibazo byinshi.
Dr Joan Nyanyuki, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo African Child Policy Forum cyateguye iyo nama, yashimye urubyiruko rwitabiriye ati:
“Byari ibintu biteye ishema kandi bishimishije kumara igihe hamwe n’aba bana no kumva inkuru zabo, inzozi zabo n’ibyo bamaze kugeraho. Kenshi cyane dutekereza ku bibazo urubyiruko ruhura na byo muri Afurika — kandi koko birahari byinshi. Ariko n’ubwo bimeze bityo, abangavu n’ingimbi b’Afurika barimo guhindura Afurika ikarushaho kuba nziza.”

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *