Abatuye ibirwa bya Caraïbes bari mu bihe bikomeye bitigeze bibaho mu mateka yabo, aho inkubi y’umuyaga yiswe Melissa, imaze guhitana abasaga 30 ndetse benshi bavuye mu byabo abandi baburirwa irengero.
Uyu muyaga wibasiye cyane, Haiti isanzwe ituwe kurusha ibindi birwa muri Caraïbes, aho imaze guhitana abantu 25 abandi bakava mu byabo ndetse abarimo abana 10 baburiwe irengero.
Muri Jamaica umaze kwica abantu bane ndetse Ubuyobozi bwamaze gutangaza ko ibyangijwe kugeza ubu [mu minsi itageze kuri ibiri] byatwara imyaka irenga 10 kugira ngo byongere kubakwa.
Iyi nkubi y’umuyaga yahereye muri Jamaica kuri uyu wa Gatatu nyuma yibasira Haiti, Bahamas na Cuba, ndetse iragenda ikomeze nkuko ibitangazamakuru byinshi ku Isi birimo kubigarukaho.
Ibihugu bitandukanye byatangiye kohereza ubutabazi. Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio abinyujije kuri konti ya X yavuze ko Amerika yohereje itsinda ry’abashinzwe ubutabazi muri Haïti, Republique Dominicaine na Bahamas.
