Twebwe iby’imikwabu ntabwo tubishyigikira-CLADHO yavuze ku banyerondo bateje urupfu rw’umwana wo mu muhanda

Amakuru Uburenganzira Bw' abana Ubutabera

Impuzamiryango Iharanira uburenganzira bwa muntu (Cladho) yatangaje ko itemera uburyo bwo gukura abana mu muhanda hakoreshejwe imikwabu ndetse ko igiye gukurikirana ikibazo cy’abanyerondo birukankanye abana bo mu muhanda mu rukerera rwo ku wa 24 Ukwakira 2025 bigateza urupfu rw’umwe muri bo.

Ni nyuma y’uko humvikanye inkuru y’incamugongo y’umwana wo mu muhanda wapfuye aguye muri Ruhurura ya Mpazi mu Murenge wa Kimisagara, mu Karere ka Nyarugenge.

Hari mu mukwabu wo gufata abana bo mu muhanda wakozwe n’abanyerondo mu ma saa munani z’Ijoro.

Abana bari kumwe na nyakwigendera babwiye B Plus TV ko urupfu rwa mugenzi wabo rwatewe n’abanyerondo.

Umwana w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka 12 yagize ati: ’’Twicuye tubona abanyerondo baduhagaze hejuru, duhita twirukanka. Undi mwana kubera ko atazi koga yaguye mu mazi twumva arimo gusakuza jyewe nje kumukuramo abanyerondo bankubita amabuye ndongera nsubirayo, namukuyemo mu gitondo yamaze gupfa.”

Mugenzi yunzemo ati: “Uwo mwana yaguye muri Mpazi saa munani z’ijoro, wabonaga amaguru hejuru umutwe wamanutse hasi. Banaduteye amabuye baravuga ngo tumureke apfiremo ngo bazabyirengera.”

Abo bana nasabye ubuyobozi kubafasha bagaherekeza mugenzi wabo witabye Imana.

Ushinzwe guhuza ibikorwa bya CLADHO, akaba n’umugenzuzi w’uburenganzira bw’abana ku rwego rw’igihugu, Evariste Murwanashyaka avuga ko iki kibazo kirimo gukurikiranwa ku bufatanye n’inzego zitandukanye, ababigizemo uruhare bose bagakurikiranwa.

Yagize ati:’’ Icyo navuga tugiye gukora mbere na mbere, ni ugukurikirana iby’icyo kibazo, tumenye neza uko byatangiye, tube twakorana n’inzego zose ababigizemo uruhare babe babibazwa..”

Murwanashyaka yakomeje avuga ko abana bo mu muhanda bakwiye gukurwamo n’abasobanukiwe n’ibibazo by’abana kandi basobanukiwe n’ubuzima bwo mu mutwe kuruta

Yagize ati: ’’Abo ni abana bafite ibibazo.Twebwe icyo duhora tuvuga buri gihe ni uko abana bo mu muhanda bakwiye gukurwamo n’abantu basobanukiwe n’ibibazo by’abana bakwiye kuganirizwa n’abantu basobanukiwe n’ubuzima bwo mu mutwe kuruta kubakoreraho imikwabu.Twebwe iby’imikwabu ntabwo tubishyigikira, ari nayo mpamvu duhora dusaba ko byahagarara. Birababaje kuba abanyerondo bakabaye barinda abana ahubwo aribo barimo kubirukankana.”

Murwanashyaka Evariste, yasoje avuga ko CLADHO ikomeje ubukangurambaga bugamije gukura abana mu muhanda badahutajwe.

Imibare y’ Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Abana (NCC) mu 2019, igaragaza ko abana 2,882 ari bo bari mu muhanda.

Muri Kamena 2024, Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco, NRS cyatangaje ko nibura abana 1,339 bavanywe mu muhanda bagasubizwa mu mashuri muri uwo mwaka.

Abagera kuri 92% mu basubijwe mu mashuri bayagumyemo naho 8% barimo abaguma mu ishuri ariko bataha mu muhanda, hakaba n’abananirana burundu aribo bahita berekezwa mu bigo  by’igororamuco.

NYIRANGARUYE Clementine/ijamboryumwana.rw

Share

1 thought on “Twebwe iby’imikwabu ntabwo tubishyigikira-CLADHO yavuze ku banyerondo bateje urupfu rw’umwana wo mu muhanda

  1. Abanyerondo bakurikiranwe cyane cyane ababayobora kuko rimwe narimwe bamwe mubanyeronda ntakinyabupfura baba bagira harabo bapfa guha akazi batabanje kumenyango ubudakemwa bwabo mumico nimwifatire nubihe abayobozi babapanga akazi nabo BANJYE babibazwa cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *