Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko guhera mu 2026/27 hazubakwa amashuri atanu y’icyitegererezo azigamo abana bafite ubumuga bukomatanyije.
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko mu Nteko Ishingamategeko, aho yayigaragarizaga ingamba zo kwita ku bana bafite ubumuga.
Yavuze ko ku ngamba zisanzwe zo kwita ku myigire y’abana bafite ubumuga haziyongeraho kubaka amashuri atanu y’icyitegererezo azajya yigisha abana bafite ubumuga bukomatanyije, guhera mu 2026/27.
Biteganyijwe ko abana bafite ubumuga butandukanye babasha kujya mu mashuri abanza bazikuba kabiri bakava ku 40.324 bakagera ku 80.323 bitarenze mu 2029.
Politike y’Uburezi budaheza mu Rwanda iteganya ko kugira ngo umunyeshuri ufite ubumuga abashe kwisanga mu bandi, agomba kwigana n’abandi badafite ubumuga gusa ntikuraho ko hashobora gushyirwaho uburyo bwihariye bwamufasha.
Iyi gahunda yatumye amashuri yose ategekwa kugira inyubako zorohereza abafite ubumuga kuzikoresha kugira ngo abiga mu bigo byakira bose bisange ahantu hose no muri gahunda zose z’ikigo.
Kuva mu 2017 kugera mu 2024, mu Rwanda hari hamaze kubakwa amashuri 3.392 avuye kuri 764 yubatse mu buryo bworohereza abana bafite ubumuga kwiga neza batabangamiwe.

