Ubuyobozi bwa Ukraine bwatangaje ko nibura abantu barindwi barimo abana babiri baguye mu bitero bikomeye by’indege zitagira abapilote n’ibisasu by’u Burusiya byagabwe kuri Ukraine.
Ishuri ry’incuke ryagabweho igitero mu mujyi wa kabiri wa Ukraine, Kharkiv, naho mu murwa mukuru Kyiv hagaragara ibyangiritse byinshi. Abana kandi bari mu bantu 27 bakomeretse.
Ibi byabaye amasaha make nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, atangaje ko gahunda yo guhura na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin i Budapest yasubitswe, avuga ko adashaka “inama izaba imfabusa.”
Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko ibi bitero bigaragaza ko Moscow itarabangamiwe bihagije kugira ngo ihagarike intambara yayo.
Kremlin yanze gusinya ku bw’igihe gito cyo guhagarika imirwano ku mirongo iriho ubu, nk’uko byari byasabwe na Trump n’abayobozi b’i Burayi.
Ariko abategetsi b’u Burusiya bavuze ku wa Gatatu ko imyiteguro y’inama ya Trump na Putin ikomeje, bahakana ibyo Perezida wa Amerika yavuze ko byasubitswe.
Umuvugizi wa Kremlin, Dmitry Peskov, yavuze ko itariki itaragenwa kandi ko hakenewe imyiteguro yitondewe.

Ibi bintu birababaje, umuntu wese wica abana bitinde bitebuke azabibazwa