Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph yibukije abanyeshuri biga bakina imikino itandukanye, kuyijyanisha no gutsinda neza amasomo yo mu ishuri.
Yabigarutseho kuri uyu wa 20 Ukwakira ubwo ari kumwe na Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire, n’abandi bayobozi ba siporo mu mashuri n’amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda batangizaga ku mugaragaro umwaka w’imikino y’amashuri 2025/26.
Minisitiri Nsengimana, yabwiye abanyeshuri ko kwiga no gukina ari ibintu bibiri by’ingenzi mu mikurire n’imyigire yabo ariko bigomba kujyana, uwitwara neza mu kibuga akaba anatsinda neza mu ishuri.
Yagize ati: “Ushobora kwiga ukanakora siporo, ahubwo ni ngombwa ko ubikora byombi. Uyu mwaka Minisiteri zombi twaraganiriye ndetse na na Federasiyo tubona ko ari ngombwa kuza gufungura iyi mikino twese turi hamwe kugira ngo mwebwe abanyeshuri dukorera mubone ko tubitayeho kandi twiteguye kubaba hafi.”
Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yijeje ubufatanye mu gushyigikira siporo mu mashuri kuko ariho hazava abakinnyi b’ahazaza.
Ati: “Twasanze siporo yo mu mashuri ariyo gicumbi cyo gukuza impano.”
Iyi mikino izakinwa mu byiciro bitandukanye mu bahungu n’abakobwa, gukera ku rwego rw’Umurenge kugeza ku rwego rw’Igihugu.
Hazakinwa football, volleyball, basketball, handball, imikino ngororamubiri, koga, karate, judo, Taekwondo, sitting volleyball, table tennis , rugby, beach volleyball na basketball.
Biteganyijwe ko izasozwa muri Gicurasi 2026. Ibigo by’amashuri bizitwara neza bizahagararira igihugu mu mikino mpuzamahanga y’amashuri, FEASSA.

