Abanyarwanda biganjemo abagore n’abana batahutse bavuye muri RDC

Amakuru Ubuzima

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 277 biganjemo abagore n’abana bari bamaze imyaka isaga 30 barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo (RDC).

Kuri uyu wa 21 Ukwakira 2025, nibwo leta y’u Rwanda yakiriye abo Banyarwanda ku Mupaka munini wa La Corniche mu Karere ka Rubavu.

Umubare munini ni abana kuko ari 177 Abagore ni 75 n’abagabo 25 bakomoka mu miryango 94 itandukanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu , Mulindwa Prosper yavuze ko abatahutse babahaye ubufasha bw’ibanze bwo kubafasha gutangira ubuzima bushya.

Yagize ati: “Umuntu mukuru ahabwa amadorali ya America 188, umwana muto abarirwa amadorali 133 n’andi madolari 45 yiyongeraho y’ibiribwa bizabatunga mu mezi 3.”

Abatahutse bavuze ko bishimiye kuba mu gihugu cyabo by’umwihariko abakiri bato.

Bagire Patrick wavukiye mu Nkambi ya Kibumba yagize ati: “Navukiye mu Nkambi ya Kibumba, ntabwo nzi mu Rwanda. Nishimiye kuba ngiye kubona iwacu.”

Turikumwe Evariste we yabaga i Masisi yavuze ko yagize amahirwe y’uko asanze mama we utuye mu Karere ka Rutsiro.

Yagize ati: “Navukiye i Masisi, ahitwa Kitchanga ngatinya gutaha kubera amakuru y’ibihuha batubwiraga. Amahirwe nagize ni uko mama wanjye yatahutse mbere yanjye akantumaho kugirango nzamusange iwe mu karere ka Rutsiro.”

Aba Banyarwanda biganjemo abana batahutse, bajyanwe gucumbikirwa mu Nkambi y’agateganyo ya Kijote iherereye mu Karere ka Nyabihu.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper yavuze ko abatahutse bahawe ubufasha bw’ibanze


NYIRANGARUYE Clementine/ Ijamboryumwana.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *