Rubavu: Abiganjemo abagore n’abana akiriwe mu rwabanyeye navuye muri RDC Umwana ahabwa 113$ barenga 270 babaga muri RDC

Uncategorized

U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda 277 bari barafashwe bugwate n’Umutwe w’iterabwoba wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ukorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Abatashye kuri iyi nshuro nabo biganjemo abagore n’abana. Batashye banyuze ku mupaka munini wa La Corniche, uhuza u Rwanda na RDC.

Igikorwa cyo gucyura Abanyarwanda cyashingiye ku myanzuro yafatiwe mu nama y’u Rwanda, RDC n’Ishami ry’Umuryango w’Abibutse ryita ku mpunzi (UNHCR) yabereye i Addis Abeba muri Ethiopie, tariki 24 Nyakanga 2025.

Aba Banyarwanda babaga mu nkambi y’agateganyo ya Goma, nyuma yo kuva mu bice bitandukanye mu burasirazuba bwa RDC, aho bari barafashwe bugwate na FDLR.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yijeje aba Banyarwanda batahutse ko Leta ifite gahunda nyinshi zizafasha ab’amikoro make kwinjira mu buzima busanzwe.

Ati “Bahita binjizwa muri gahunda zo gufasha Abanyarwanda bafite amikoro make, kwivana mu bibazo kandi baba barakerewe mu iterambere niyo mpamvu abaturage basanze babafasha, hashingiwe ku byo bakeneye n’amahirwe aria ho batuye.”

Meya Mulindwa avuga ko aba baturage nibaba bagiye kuva mu kigo bagiye kunyuzwamo by’igihe gito cya Kijote ho mu Karere ka Nyabihu, Leta izabaha impamba yo kubafasha kwinjira mu buzima busanzwe, aho bahabwa amafaranga y’ibanze yo kubafasha gutangira ubuzima, aho urengeje imyaka 18 ahabwa 188$, uri munsi yayo agahabwa 113$ ndetse buri wese agenerwa n’ibyo kurya by’ibanze bifite agaciro k’ibihumbi 45 Frw.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *