Abana icyenda bâimpanga basubiye iwabo muri Mali bameze neza nyuma yâumwaka n’igice bavukiye  muri Maroc bakahaguma barimo kwitabwaho.
Izo mpanga zidasanzwe zavukiye mu ivuriro ryigenga muri Gicurasi 2021 i Casablanca muri Maroc ari naryo ryakomeje kubakurikirana.
Banditswe mu gitabo cyâabaciye agahigo ku Isi (Guiness de record) nkâabana bavutse ari impanga ari benshi kandi bakabaho.
Bageze ku kibuga cyâindege cya Bamako muri Mali saa munani z’ijoro kuri uyu wa kabiri bari kumwe nâababyeyi babo, bakirwa na Minisitiri wâubuzima, DiĂ©minatou SangarĂ©.
Abo bana ni abakobwa batanu bitwa Kadidia, Fatouma, Hawa, Adama na Oumou, nâabahungu bane; Mohammed VI, Oumar, Elhadji, na Bah.
BBC yatangaje ko umwe muri abo bana yitiriwe umwami wa Maroc Mohammed VI kuko yatanze ubufasha mu kwita kuri aba bana na nyina mbere na nyuma yâuko bavutse.
Bavutse bafite gusa ibyumweru 30 nk’uko minisiteri yâubuzima ya Mali yabitangaje igihe bavukaga. Â Ni mu gihe ubusanzwe umugore atwita igihe cy’ibyumweru 40.
Halima Cissé wari ubatwite icyo gihe afite imyaka 25 byabaye ngombwa ko ajyanwa muri Maroc avuye iwabo muri Mali kugira ngo abone ubuvuzi bwisumbuyeho.
Iyi mbyaro yâabana icyenda yatunguye abaganga kuko bari biteze abana barindwi nk’uko mbere byari byagaragajwe n’ibyuma bisuzuma ababyeyi.
Mbere ya Halima, umuhigo wâabana benshi bavukiye rimwe bakabaho wari ufitwe nâumunyamerikakazi Nadya Suleman, wabyaye abahungu batandatu nâabakobwa babiri mu 2009 muri California.

IJAMBORYUMWANA.COM
