Ingo 2% ni zo usangamo igitabo cy’umwana-Unicef yasohoye raporo kuri ECD mu Rwanda

Amakuru Ubuzima Uncategorized

Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita ku bana (UNICEF) ryasohoye raporo Nshya ku mbonezamikurire y’abana bato (ECD) mu Rwanda, igaragaza uko ruhagaze mu kubugabunga imibereho y’umwana kuva asamwe kugeza yujuje imyaka Itanu.

Ibyerekeye u Rwanda bikubiye muri raporo izwi nka Countdown to 2030 yerekana iyubahirizwa ry’intego z’iteramberere rirambye by’umwihariko izireba ubuzima bw’abagore, abana, ingimbi n’abangavu mu bihugu 197.

Iyo raporo yasohotse muri uku Ukwakira 2025 yerekana ko abana bavuka ku mwaka mu Rwanda bageze ku 400,062.

Muri rusange ubu abana bari munsi y’imyaka itanu bangana na 13% by’Abanyarwanda bose. Ni abasaga miliyoni 1.8 muri miliyoni zisaga 14.1 z’Abanyarwanda.

Igaragaza ibikiri imbogamizi ku mibereho y’abana, birimo ko ababyeyi 229 mu bihumbi 100 bapfa babyara cyangwa batwite naho abana 40/1000 bapfa bataragira imyaka itanu.

Abana 9% bavukana ibiro bike, naho 68% barakennye.

Bavuga ko umwana akennye, iyo ubukungu bwifashe nabi mu muryango we kuburyo atabona ibyangombwa nkenerwa by’ibanze birimo ifunguro, imyambaro n’aho kuba hakwiye.

Yerekana ko abana 10% bavuka batarageza igihe, ni ukuvuga mbere y’ibyumweru 37 byo gutwita naho 30% baragwingiye.

Ku bijyanye no gukurikirana ubuzima bw’umugore utwite UNICEF yerekana ko abipimisha nibura inshuro enye kuzamura ari 47% naho gukurikirana ubuzima bw’umwana n’umubyeyi nyuma yo kubyara biri kuri 70%.

Ku bijyanye no konsa, yerekana ko ababyeyi 85% aribo bashyira abana ku ibere mu isaha ya mbere bakibyara, abakomeza konsa uko bikwiye ni 81% mu gihe ababona imfashabere ikwiye ari 21%.

Ku bijyanye n’uburezi bw’abana no gukangura ubwonko, iyo raporo yerekana ko ugiye mu ngo zo mu Rwanda wasanga 47% bafite uburyo bwo gufasha abana gukangura ubwonko, ndetse muri 37% ukahasanga ibikinisho bibibafashamo.

Ku rundi ruhande ariko UNICEF yerekana ko abana bagera ahatangirwa uburezi bw’incuke ari 35% mu gihe muri Kanama umwaka ushize mu nama yahurije hamwe abarenga 350, yateguwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, NCDA, n’abafatanyabikorwa bacyo hatangajwe ko abana 80.7% bajya mu Ngo mbonezamikurire y’abana bato aho batuye.

Ibijyanye n’umuco wo gusoma, ni ukuvuga kuba abana basoma cyangwa bagasomerwa inkuru hakoreshejwe ibitabo bibagenewe byo biracyari hasi kuko Ingo 2% zonyine arizo wasangamo igitabo cy’umwana.

Kwandika mu Irangamimerere abana bavutse biri kuri 86% nubwo imibare y’ikigo cy’Igihugu cy’Irangamimerere (NIDA) yerekana ko mu bana banditswe kuva mu 2020 kugeza muri Nzeri 2025 abagera kuri 72% banditse kuri ba mama babo gusa.

Muri rusange Countdown to 2030 ku bijyanye n’abana yatangiye gusohoka mu 2015 hagamijwe kugenzura uburyo intego z’ikinyagihumbi ku bijyanye no kugabanya impfu z’abana bapfa bavuka n’abapfa bari munsi y’imyaka itanu zishyirwa mu bikorwa.

Impamvu yitwa ‘countdown to 2030’ ni uko baba babara bagana ku mwaka wa 2030 ariwo mwaka wa nyuma izo ntego zigomba kuba zagezweho.

Muri uwo mwaka ku Isi abana bapfa bavuka bagomba kuba bari munsi ya 12 mu bana 1000 bavuye kuri 17 ku 1000 bapfaga bavuka mu 2023. Ni ukuvuga batararenza iminsi 28 ya mbere y’ubuzima bwabo ku Isi.

Ni mu gihe abari munsi y’imyaka itanu batagomba kuzaba barenga 25 mu 1000 mu 2030 bavuye kuri 37 bapfaga batarageza imyaka itanu mu 2023. Ni abarenga miliyoni 4.8.

Share

2 thoughts on “Ingo 2% ni zo usangamo igitabo cy’umwana-Unicef yasohoye raporo kuri ECD mu Rwanda

  1. Mbere ya byose ndashimiye umuryango UNICEF byimazeyo uruhari rukomeye kubuzima bwabakiri batoya ,Abangavu ni urufatiro rwiza rw’ejo hazaza ariko barasumbirijwe bikomeye kuberako badafite akito kokuruhuka akaga bahura nako no mumyaka bakiri batoya ,(impinja) nifuje gutanga umusanzu wanjye mukubaka abana ,ingimbi -Abangavu n’Urubyiruko Mukubaka ubudahangarwa mu mitekerereze ,no mu mikorere nka ELIM organization (Effective Leaders Inheritance Mission,byumwihariko hagenzurwe ishyirwa mubikorwa mukurwanya ihohoterwa iryariryo ryose cyane irishingiye ku muco ,irishingiye ku mitekerereze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *