Abaturage batanu bo mu Karere ka Rutsiro bagiye kwiba amabuye y’agaciro mu gisimu (ikirombe) kimaze amezi abiri gifunzwe batatu barimo umwana w’imyaka 16 babura umwuka bahumeka barapfa.
Ibi byabereye mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Kagano ho mu Mudugudu wa Kazizi, mu ijoro rishyira ku cyumweru tariki 19 Ukwakira 2025.
Amakuru agera ku IJAMBORYUMWANA n’uko muri batatu bapfuye harimo umwana witwa Tuyishime Jean Pierre w’imyaka 16, no muri babiri barokotse bafashwe harimo umwana w’imayaka 15.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ndayambaje Emmanuel avuga ko amakuru y’urupfu rw’aba baturage batatu barimo umwana bayamenye.
Ati “Nibyo koko amakuru y’urupfu rw’abaturage batatu twarumenye, bagiyemo bujura biyibye mu irongi [ikirombe]ryari rimaze iminsi ryarafunzwe na kompanyi icukura amabuye y’agaciro mu buryo bwemewe n’amategeko, abasekirite bafata umwe muri bo warimo akanyaga ingwa mu mugezi, ajya kubereka aho bacukuraga bahageze bahahurira n’undi wari uvuyemo ababwira ko abandi batatu bahezemo kubera kubura umwuka, baza no kuvanwamo bamaze gupfa.”
Gitifu Ndayambaje yakomeje asaba abaturage kwirinda kwishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, kuko bashobora guhuriramo n’ibyago bitandukanye bishobora no kubyara urupfu, agasaba abagifite umutima wo ku bwishoramo kwegera kompanyi zifite ibyangombwa bagahabwa imirimo bagakora bakiteza imbere.
Imirambo y’abapfuye yajyanwe ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y’uko ishyingurwa.
