Musanze: Umwana w’imyaka 8 yaguye mu mugezi arapfa

Amakuru Ubuzima

Umwana w’imyaka 8 wo mu Mudugudu wa Mubuga, Akagali ka Rwebeya mu Murenge wa Cyuve ho mu Karere ka Musanze, yaguye mu mugezi akubita umutwe ku ibuye ahita apfa.

Byabaye kuri uyu wa 18 Ukwakira 2025 ahagana saa tanu z’amanywa, Ubwo uwo mwana witwa Iradukunda Jacques yakinaga na bagenzi be hafi y’umugezi wa Rwebeya akaza kugwamo ku bw’impanuka.

Amakuru avuga ko uwo mwana agwa mu mugezi yabanje umutwe ku ibuye bikamuviramo urupfu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Karima Agustin, yemeje aya makuru agira ati:” Nibyo Koko amakuru twayamenye, umwana yari arimo gukina na bagenzi be agira impanuka agwa mu mugezi abanza umutwe ku ibuye ahita ahasiga ubuzima.”

Yabonyeho kwihanganisha umuryango w’uyu mwana, anasaba ababyeyi kujya bakurikirana abana babo bakamenya aho baherereye niba hatabateza ibyago mu rwego rwo kubarindira umutekano.

Umurambo w’uyu mwana wahise ujyanwa ku bitaro bya Ruhengeri.

Umugezi wa Rwebeya umwana yaguyemo

UWIHOREYE BERNARD/IJAMBORYUMWANA i Musanze

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *