U Rwanda rwakiriye irushanwa Nyafurika ry’imibare ryiswe Abacus mental math alympiad, rifasha ubwonko bw’abana gukora neza no gutinyuka imibare.
Iri rushanwa ribaye ku ncuro ya Kabiri ryitabiriwe n’Abanyeshuri 337 biga mu bigo byigishwamo Porogaramu ya Abacus Mental Math, mu bihugu 30 bya Afurika n’u Rwanda rurimo.
Abaryitabira barushanwa mu kugaragaza ubushobozi bwabo mu guteranya imibare myinshi kandi mu gihe gito.
Bamwe mu bana biga iyo Porogaramu bakaba banitabiriye irushanwa bavuga ko bibafasha gufunguka mu mutwe, gutinyuka imibare no kuyikora mu buryo bwihuse.
Umwana w’umukobwa w’imyaka 7 yagize ati: “Abacus imfasha gufungura umutwe no gutinyuka imibare nkayikora byihuse kandi neza”.
Mugenzi we w’umuhungu ati: ‘’Abacus Mental Math ni uburyo bwiza bumfasha kubara imibare no kuyitsinda kuko mbasha kubona igisubizo vuba.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, avuga ko iyi Porogaramu ya Abacus Mental Math ifasha abana gutinyuka imibare.
Yagize ati: “Hari udusaro babanza gukoresha ubundi bagakoresha intoki, bikaza kugera aho iby’intoki babivaho bagakoresha ibyo mu mutwe, bituma imibare bayitinyuka. Turabizi ko abantu benshi batinya imibare ariko kuyitinya nta kindi rimwe na rimwe ni ukubera ko baba batigishijwe ubu buryo bworoshye bwo gufata imibare.”
Umuyobozi w’umuryango Shenmo Education Rwanda wateguye iri rushanwa ry’imibare, Uwitonze Brigitte avuga ko rigira umumaro ku bijyanye no gukura k’ubwonko bw’umwana muri rusange.
Ati: “Iri rushanwa twariteguye mu buryo bwo gushishikariza abantu gukunda imibare kubereka ko ishoboka no gukundisha abana isomo ry’imibare kandi babone ko hari n’ubundi buryo bwiza bwo kwiga imibare. Atari ukuvuga ngo barayifata mu mutwe gusa, ahubwo bayikora muburyo bubavuyemo kandi bwihuse. Iyi porogaramu ya Abacus Menthal Math igira umumaro ku bijyanye no gukura k’ubwonko bw’umwana muri rusange.”
Irushanwa riheruka ryari ryabereye muri Nigeria ndetse icyo gihe abana batatu b’Abanyarwanda bitwaye neza.
Hashize umwaka ubuyobozi bwa Shenmo Education Rwanda ku bufatanye n’ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi (REB), bari gukorana n’ibigo by’amashuri ya Leta kugira ngo Porogaramu ya Abacus Mental Math igere ku bana benshi.




NYIRANGARUYE Clementine/Ijamboryumwana.rw
