Kayonza: Imvura yishe abarimo umubyeyi n’umwana we

Amakuru Ubuzima

Mu karere ka Kayonza, mu Murenge wa Murama, imvura ivanze n’umuyaga yaguye ku Gicamunsi cyo ku wa Kane, itariki ya 16 Ukwakira 2025, yahitanye abantu bane barimo batatu bo mu muryango umwe, isenya Inzu esheshatu z’abaturage.

Inkuru ya IsangoStar ivuga ko ibyo biza byibasiye cyane utugari twa Muko na Rusave two mu Murenge wa Murama.

Abapfuye barimo umukobwa, umwana we n’umusaza bo mu muryango umwe, bari bavuye guhinga, umuvu ubasanga mu nzira urabatembana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, Bizimana Claude, yavuze ko iyi mvura yanishe amatungo arimo ihene 8 ndetse yangiza imyaka y’abaturage.

Kugeza ubu, ibarura ry’ibyangirijwe n’ibyo biza rirakomeje.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *