Nyamasheke: Koperative zorojwe inkoko zihabwa inshingano zo guha amagi amarerero azegereye

Amakuru Ubuzima

Ku bufatanye bw’Akarere ka Nyamasheke n’abafatanyabikorwa batandukanye, hatangijwe uburyo bushya bwo kurwanya igwingira binyuze mu koroza inkoko amakoperative agahabwa inshingano zo guha amagi ingo mbonezamikurire baturanye.

Ni nyuma y’aho bigaragaye ko uburyo bwari busanzwe bukoreshwa bwo guha inkoko ingo zifite abana bari munsi y’imyaka ibiri budatanga umusaruro ushimishije bitewe n’uko hari abazigurisha n’abaziburira ibiryo ntizikomeze gutera.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi FAO binyuze mu mushinga JPRWEE ushyirwa mu bikorwa n’Umuryango INADES Formation bahaye inkoko 2000 amakoperative abiri yo mu Karere ka Nyamasheke.

Ayo makoperative yashyize umukono ku masezerano avuga ko 10% by’umusaruro w’amagi azajya ahabwa ingo mbonezamikurire ku buntu mu kurwanya igwingira n’imirire mibi.

Umukozi wa FAO uhagarariye umushinga JP.RWEE ugamije guteza imbere abagore bo mu cyaro no kurwanya imirire mibi n’igwingira, Mukamana Josepha, yavuze ko bashaka kongera amagi mu cyaro.

Ati “Twahisemo kuza gufasha izi koperative kugira ngo twongere umusaruro w’inkoko, tubone amagi adufasha kurwanya imirire mibi n’igwingira”.

Isesengura Akarere ka Nyamasheke gaherutse kwikorera ryagaragaje ko mu 2025 igwingira ry’abana muri aka karere ryagabanyutseho 16,6% rigera kuri 21.2% rivuye kuri 37,8% mu 2020.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Mukankusi Athanasie, yavuze ko mu byabafashije kugabanya umubare w’abana bagwingira harimo gushishikariza ababyeyi kugaburira abana babo amagi.

Ati “Mu bitera imirire mibi n’igwingira harimo impamvu nyinshi zirimo no kutabona ibikomoka ku matungo, cyane cyane amagi kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko kugaburira umwana igi rimwe ku munsi bishobora kurinda umwana kujya mu mirire mibi”.

Koperative yo mu Murenge wa Gihombo yahawe inkoko 750 mu gihe iyo mu Murenge wa Kilimbi yahawe inkoko 1250.

Izi nkoko 2000 zifite ubushobozi bwo gutera amagi atari munsi ya 1800 bivuze ko buri munsi ingo mbonezamikurire zo muri iyi mirenge zizajya zihabwa amagi atari munsi ya 180 ku buntu.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *