Rubavu: Umwana w’imyaka 16 yafunzwe akekwaho kwica umugore w’imyaka 43

Amakuru Ubutabera

Umwana w’imyaka 16 wo mu Karere ka Rubavu, yatawe muri yombi akekwaho kwica Manizabayo Beatrice w’imyaka 43 amukubise igiti yari avanye mu rutoki rwe.

Ibi byabaye mu ijoro rya tariki 12 Ukwakira 2025, ku isaha ya saa 19:20′.

Ibi byabereye mu Murenge wa Kanama, Akagari ka Musabike ho mu Mudugudu wa Kabingo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanama, Nzabahimana Evariste avuga ko uyu musore yafashwe arimo kugerageza gutoroka.

Ati “Umusore yagiye mu rugo rwa nyakwigendera agiye kwiba igiti cyari kiramiye igitoki (Injegwe), mu gihe amubonye amubajije impamvu atwaye icyo giti ahita akimukubita mu mutwe ahita apfa. Yafashwe nyuma gato yo gukora icyaha.”

Gitifu Nzabihimana yasabye abaturage kurangwa n’ituze bakirinda amakimbirane no gutangira amakuru ku gihe.

Umurambo wahise ujyanwa ku bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Kuri ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanama mu gihe iperereza rikomeje.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *