Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Adel Amrouche, yavuze ko niba u Rwanda rushaka kugira aho rugera mu mupira w’amaguru rukwiye kubitegura ruhereye ku gutoza abana bato naho guhindura kenshi abatoza n’abayobozi muri Siporo ntagisubizo cyifuzwa kizavamo.
Yabigarutseho nyuma y’uko Amavubi atsinzwe na Bénin igitego 1-0, agatakaza amahirwe yo kubona itike yo kwerekeza mu Gikombe cy’Isi cya 2026.
Ati “Niba ushaka gukina amarushanwa akomeye nk’aya, ukeneye gutegura ibintu byawe uhereye hasi. Ntabwo kubigeraho ari uguhindura umutoza, guhindura Perezida, guhindura umuyobozi n’ibindi mbese ukifuza gukora ibisa n’ubufindo. Nta bato ntibishoboka.”
Adel yahishuye ko yasabye abo bakorana ko bamushakira umukinnyi w’imyaka 17 yakinisha baramubura, ashimangira ko kujya ku Gikombe cy’Isi benshi barotaga bitegurwa.
Ati: “Ntimugatekereze Igikombe cy’Isi nta hantu mwahereye hahari. Njye nasabye abayobozi ba tekinike kunshakira umukinnyi w’imyaka 17 wakina mu Ikipe y’igihugu baramubura.”
Muri rusange Adel yavuze ko ntacyo yanenga ku buryo abakinnyi bitwaye kuri uwo mukino.
Ati “Twahatanye, twakinnye, twarateguye ariko umusaruro ni uyu. Ntawe nabyegekaho ahubwo amahirwe ntabwo yari ayacu uyu munsi.”
Uyu mutoza umaze gutsinda umukino umwe kuva yatangira gutoza Amavubi, yavuze ko kubura intsinzi ahanini bishingiye ku buryo bwo kubaka umupira w’amaguru mu Rwanda.
Yavuze ko ikigiye gukorwa ubu ari ukwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Uganda, Kenya na Tanzania mu 2027.
Mu Itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada, u Rwanda rusigaje umukino uzaruhuza na Bafana Bafana yo muri Afurika y’Epfo.
Umukino w’u Rwanda na Benin wanarebye na Perezida Paul Kagame waje kuri Stade Amahoro.
