Umuntu utaramemyekana wo mu Karere ka Gicumbi mu ntara y’anajayaruguru arigushakishwa n’inzego z’umutekano, nyuma yogutwikira umwana na nyina munzu akoresheje Peterori.
Byabaye murukerera rwo kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 ukwakira 2025, mu Murenge wa Mutete ho mu Karere ka Gicumbi.
Amakuru avuga ko umuntu utaramenyekana yaje agakomangira umubyeyi witwa Buntu Christella uyu mubyeyi afungura idirishya akimara kurifungura umuntu atamenye yahise amuciraho ibintu bimeze nka Peterori cyangwa Lisansi ubundi ahita amujugunyaho umuriro ahita aburirwa irengero, kubwamahirwe uyu mubyeyi n’umwana we bahise bahunga barimo gushya ariko ntawahasize ubuzima.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel ku muronko wa Telefone yatubwiye ko abatwitswe barimo kwitabwaho n’abaganga ko ntawahasize ubuzima Kandi ko bafite icyizere ko uwacishije umuriro mu idirishya ashaka gutwika uyu muryango aribuze kumenyekana.
Yagize ati”twamenye amakuru ko uyu mubyeyi Buntu Christella yakomangiwe n’umuntu kwidirishya akamumenaho ibintu
