Nyamagabe: Ikigonderabuzina cyahawe inzu y’ababyeyi ifite ibikoresho bigezweho

Amakuru Ubuzima

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwatashye inzu y’ababyeyi igezweho yubatswe ku Kigo Nderabuzima cya Nyamagabe, mu rwego rwo kuzamura serivisi nziza ku bayigana no kwita by’umwihariko ku buzima bw’umubyeyi n’umwana.

Iyi nzu yatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa 7 Ukwakira 2025.

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Clotilde yavuze ko iyi nyubako yubatswe muri gahunda nziza ya Leta yo gukomeza guteza imbere serivisi z’ubuzima, by’umwihariko hitabwa ku kubungabunga ubuzima bw’umwana kuva agisamwa ndetse n’umubyeyi we.

Ati “Iyi nzu y’ababyeyi irimo ibikoresho byose bigezweho bizifashishwa mu kubungabunga ubuzima bw’umubyeyi kuva agisama, ni ikimenyetso ko umuturage ari ku isonga. Tuyitegerejeho kuzamura serivisi ku bazajya bayigana bose, bityo ubuzima bukomeze busagambe.’’

Umwe mu babyeyi bagana iki Kigo Nderabuzima cya Nyamagabe wanabimburiye abandi kuhabyarira, Dusabimana Marie Goreth, yavuze ko yanejejwe n’ibikorwaremezo yahasanze, ashimangira ko bigaragaza ineza ubuyobozi bwifuriza abaturage.

Yagize ati “Abaturage turishimye cyane ku bwo kutwubakira iyi nzu y’ababyeyi igezweho. Rwose turashima Umukuru w’igihigu cyacu Nyakubahwa Paul Kagame watugejejeho ibi byiza. Ubu tuzajya tubona serivisi twaboneraga ku Bitaro by’Akarere bya Kigeme hano hafi yacu, twizeye ko ubuzima bwacu n’ubw’abana bacu bugiye kurushaho kubungwabungwa.”

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nyamagabe, Niyonsaba Nadia, na we yavuze ko kuzura kw’iyi nzu y’ababyeyi ari intambwe nziza itewe mu kwita ku buzima bw’ababagana, yongeraho ko bizatuma barushaho gutanga serivisi inoze.

Niyonsaba yakomeje avuga ko hari ibindi bagikeneye birimo abaforomo bahagije, aho byibura bifuza batatu, umubyaza ndetse n’ushinzwe kubika amakuru.

Ati ‘‘Twifuza guhabwa umubyaza byihutirwa kuko we turamukeneye cyane, dore ko nta n’umwe dufite kandi bigaragara ko iriya nyubako nshya ikwiye umubyaza urenze umwe byibura, kugira ngo birusheho kuba byiza.”

Iyi nzu y’ababyeyi yuzuye ni umusaruro w’umushinga w’iterambere uterwa inkunga binyuze mu Kigo Gishinzwe Guteza Imbere Ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA), binyuze mu Kigega gitera inkunga imishinga y’iterambere mu turere dukennye (Pro-Poor Development Basket Fund).

Yuzuye isanga izindi ebyiri, zirimo iyubatswe mu Murenge wa Mugano, ndetse n’indi yubatswe ku Kigo Nderabuzima cya Nyarungwo, mu Murenge wa Nkomane.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *