Nepal: Abaturutse imihanda yose bari kujya gusenga umwana w’imyaka 2

Amakuru Mu Mahanga

Abaturage barenga miliyoni 30 bo muri Nepal bayobotse gusenga umwana w’umukobwa w’imyaka Ibiri n’amezi 8 witwa Aryatara Shakya, uherutse gutoranywa nk’Ikigirwamana cy’Isugi.

Ntabwo ari bishya muri iki gihugu kuko bagira Ikigirwamana cy’umwana w’umukobwa ukiri muto ndetse w’Isugi ukomoka mu bwoko butanga Imana yitwa Kumari.

Mu idini ryemera Buddha muri Nepal ihora ari umukobwa muto cyane ukomoka mu bwoko bwa Shakya, mu muryango wa Newar ukomoka mu kibaya cya Kathmandu.

Kuri ubu rero Uyu mwana Aryatara Shakya ni we Kumari, akaba asimbuye Trishna Shakya wari warabaye muri uyu mwanya guhera mu 2017.

Uburenganzira bwe bwo kuba “Kumari” burangira igihe agaragaje ibimenyetso bya mbere by’ubukure mu gihe cy’ubwangavu.

Kumari agomba kugaragaza ibimenyetso nibura bitari munsi ya 32 by’ubuziranenge kugira ngo atoranywe, akaba ari hagati y’imyaka ibiri n’imyaka ine.

Ibyo bimenyetso birimo kuba afite uruhu rwiza, runyerera, umusatsi mwiza, amaso meza, amenyo, amaboko maremare, amano maremare kandi adatinya umwijima.

Aryatara Shakya azaba mu ngoro yitwa Kumari Ghar, aho Abanyanepali ndetse n’abandi babishaka bazajya bamusanga bashaka kumusuhuza no kumusaba umugisha.

Ubuzima bwe buzaba butandukanye cyane n’ubw’abandi bana b’imyaka ye kugeza abaye umwangavu.

Nyuma y’ubwo buzima ababa barabaye ba Kumari bahura n’ingorane zo kumenyera ubuzima busanzwe, kwiga gukora imirimo yo mu rugo no kwiga mu mashuri asanzwe.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *