Kuri uyu munsi hizizwaho umunsi Mpuzamahanga wa Mwalimu, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yashimye uruhare rwe mu burezi bw’abana b’u Rwanda, isezeranya ko mu minsi ya vuba bazamenyeshwa umunsi wo kuwizigiza.
Ubutumwa MINEDUC yanyujije kuri X bumenyesha abarimu ko igihugu kizirikana uruhare rwabo mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.
Bugira buti: “Uyu munsi turizihiza umurava, urukundo n’uruhare rukomeye rwa Mwalimu mu kubaka ejo hazaza h’igihugu cyacu. Minisiteri y’Uburezi ishimira Abarimu bose bo mu Rwanda ku bw’umuhate n’ubwitange bagaragaza mu guha abana bacu ubumenyi n’Indangagaciro bibubaka.
MINEDUC yongeyeho ko mu minsi ya vuba izamenyesha Abarimu umunsi wo kwizihiza umunsi wabo.
Iti “Umunsi nyirizina wo kwizihiza umunsi wa Mwalimu tuzawubamenyesha vuba.”
Mu bihugu byinshi Umunsi Mpuzamahanga wa Mwalimu wizihizwa ku italiki 5 Ukwakira 2025 buri mwaka.
Insanganyamatsiko y’Umunsi Mpuzamahanga wâAbarimu y’uyu mwaka igira iti: âGuhindura uburezi bukongera kuba umwuga ushingiye ku bufatanye.â
