Nyuma yuko Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye mu Rwanda Kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025 irangiye, amakuru ayivugaho yakomeje kugarukwaho mu bitangazamakuru no mu biganiro aho abantu bateraniye.
Muri ayo makuru harimo Icyangombwa cy’amavuko cyakomeje guhererekanywa n’abatari bake ku mbuga nkoranyambaga hibazwa ku mubyeyi wise umwana we #UCI.
UCI (Union Cycliste Internationale) ni impine y’amagambo asobanura Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku Magare ku Isi.
Ubwo habaga icyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 19 y’amavuko n’iry’abagore babigize umwuga, ku itariki 27 Nzeri 2025, umubyeyi witwa Abimpaye Gentille wari ukuriwe yari yagiye gurikurikiranira isiganwa kuri Kigali Convention Centre.
Umukinnyi wanyuma akigahera igise cyaramufashe, imbangukiragutabara imwihutana ku bitaro bya Kacyiru, maze saa tanu z’ijoro yibaruka umwana w’umukobwa amwita amazina atatu arimo UCI.
Yavuze ko impamvu yamwise ayo mazina ari uburyo inda yamufashemo n’urwibutso rw’irushanwa ry’amagare ku Isi ryabereye mu Rwanda.
Ati: “Impamvu namwise ‘UCI’ ni uko nafannye umukinnyi w’amagare wa nyuma aje, nzamura amaboko nk’uko abandi bari bari kuyazamura, manutse kongera kuzamuka birananira […] Bizajya binyibutsa ko irushanwa ry’amagare ku Isi ari ryo umwana wanjye yavutseho.”
Mu nshuro zirenga 8 abagore batwite basabwa kwipimisha kwa Muganga, bahabwa n’inyigisho zirimo kwitegura kubyara.
Harimo kugura imyenda hakiri kare no kwitwaza iya ngombwa mu gihe iminsi yateganyijwe yegereje cyangwa yageze.
Uyu mubyeyi ntakintu na kimwe yari yitwaje nk’umugore ukuriwe gusa yashimiye ibitaro bya Kacyiru ko yahaboneye ubufasha bwose bw’ibyangombwa nkenerwa by’ibanze.
Ku rundi ruhande ariko hari abanenze amazina yahawe umwana, bavuga ko nubwo irushanwa ryatanze ibyishimo bitari bikwiye kuba impamvu yo kuba umwana yitiranwa n’Ishyirahamwe, abandi babihuza n’umuco n’ubukoloni kuko nta zina ry’Ikinyarwanda ririmo.
