Nyiricyubahiro Musenyeri (Myr.) Visenti Harolimana, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, yasabye abarerera mu ishuri ryitwa ‘Les Pionniers’ ryafunguwe ku mugarararo mu Karere ka Musanze, kubakira ku Ndangaciro z’umuco Nyarwanda n’iza Gikristu kugira ngo bagire abanyeshuri bashoboye kandi bashobotse.
Ni ubutumwa yatanze ku wa Gatanu taliki 3 Ukwakira 2025, ubwo hafungurwaga ku mugaragaro iryo Shuri riherereye mu Murenge wa Kimonyi.

Mu butumwa yatanze Myr. Harolimana yasabye abarerera muri iri shuri gutanga uburere bw’umuntu wuzuye ufite ubwenge n’umutima, bwubakiye ku ndangagaciro za Kinyarwanda n’iza Gikristu kugira ngo bagire abantu bashoboye kandi bashobotse, mu gihe biga na nyuma yo kurangiza amasomo muri iryo shuri.
Yagize ati: “Birumvikana ku munsi nk’uyu turishimye ariko hari icyo mbasaba, muzashyire imbaraga mu gutanga Uburere bw’umuntu wuzuye ufite ubwenge ariko ufite n’umutima. Muzubakire rero ku Ndagagaciro za kimuntu, iza Kinyarwanda ndetse n’iza Gikristu to kugira ngo mushobore kugera ku mwana ushoboye kandi ushobotse.”

Yakomeje agira ati: “Mu ntangiriro rero twishimiye iri shuri ndetse tunaryitezeho byinshi. Biragaragara ko iri shuri rivutse rifite igikundiro n’igikuriro duhereye ku mubare w’abana bitabiriye iri shuri rikivuka, ukareba n’ababyeyi bagiriye icyizere iri shuri. Mu ntangiriro birerekana ko imbere ari heza.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, yashimiye Kiliziya Gatolika ku musanzu irimo gutanga mu burezi bw’abana b’u Rwanda.
Ati: “Kiliziya irimo kudufasha mu burezi bw’abana bacu aho umubare w’ubucucike ndetse n’abana bata ishuri bigiye kugabanuka, ibi ni igisubizo cyiza ku Gihugu cyacu n’Intara y’Amajyaruguru by’umwihariko.”

Umuyobozi uhagarariye iri shuri mu rwego rw’amategeko ari na we wagize igitekerezo cyo kurishinga, Padiri Bagerageza Jean Francois Regis yasabye ababyeyi kugaragaza ubufatanye kugira ngo bizabafashe kwitwara neza mu ruhando rw’andi mashuri.

Ishuri Les Pionniers ryaragijwe Mutagatifu Dominiko Saviyo. Ku ikubitiro ryatangiranye abanyeshuri 265 mu Cyiciro by’Incuke n’amashuri abanza.
Ibirori byo gutangiza iryo shuri ku mugaragaro byitabiriwe na Nyiricyubahiro Musenyeri wa Diyoseze ya Ruhengeri Visenti Harolimana, Guverineri w’Intara y’Imajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, abihaye Imana, abayobozi mu nzego zitandukanye, ababyeyi barirereramo n’abana baryigamo.





UWIHOREYE Bernard/Ijamboryumwana i Musanze
