Rutsiro: Ingo zirenga ibihumbi 11 zahawe amashanyarazi mu mezi 9

Uncategorized

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwatangaje ko mu mezi 9 ashize bumaze gucanira ingo ibihumbi 11 yo mu Mdugudu itagiraga umuriro w’amashanyarazi.

Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo kuba yamaze kugeza amashanyarazi ku baturage 100% bitarenze 2024, gusa iyo ntego ntabwo yagezweho bitewe n’impamvu zirimo icyorezo cya covid-19, hakiyongeraho no ku ba benshi mu baturage batari batuye begeranye mu Midugudu.

Muri Mutarama 2025, Akarere ka Rutsiro katangiye gushyira mu bikorwa umushinga wo gucanira imidugudu 62 itarageramo umuriro w’amashanyazi. Ni umushinga biteganyijwe ko ugomba kuba warangiye bitarenze amezi 15.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel, yabwiye IGIHE ko mu mezi icyenda uyu mushinga umaze ushyirwa mubikorwa, bamaze gucanira ingo zirenga ibihumbi 11.

Uwizeyimana avuga ko imidugudu idafite umuriro w’amashanyarazi igihari ku bwinshi kuko ubushakashatsi bwa 7 ku buzima n’imibereho y’ingo EICV7 bwagaragaje ko tugeze kuri 72% mu kwegereza abaturage umuriro w’amashanyarazi.

Akarere ka Rutsiro kari gukora igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka, kizaba cyabonetse bitarenze ukwezi k’Ukuboza 2025.

Icyo gishushanyombonera kizagaragaza aho buri gikorwa kizakorerwa ku buryo hazaboneka site zo guturaho, hahurizwe hamwe abaturage benshi mu midugudu, bityo byihutishe ishyirwamubikorwa rya gahunda yo kubagezaho ibikorwaremezo.

Uwizeyimana yavuze ko “mu kwegereza abaturage amashanyarazi tugeze kuri 72% ariko ko amazi yo tugeze kuri 61%. Nitumara kumenya site abaturage bagomba guturaho, bizadufasha kubagezaho ibikorwaremezo.”

Ati “Iyo abaturage batuye begeranye byorohereza leta kubagezaho ibikorwaremezo nk’amazi, amashuri n’amashanyarazi.”

Abaturage bafite umuriro w’amashanyarazi mu Karere ka Rutsiro barimo 40% bafite akomoka ku muyoboro mugari, na 32% bakoresha umuriro w’imirasire y’izuba.

Ku rwego rw’igihugu ingo zifite amashanyarazi zageze kuri 72% mu 2024, zivuye kuri 34% mu 2017.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *