Ikigo cy‘Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) cyatangaje ko inkuru y‘umwana wakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ko yashimuswe akisanga muri Uganda, atari ukuri kuko yajyanye n‘umuryango we wimukiyeyo ahubwo bagerayo bakaburana.
Mu mpera z‘iki Cyumweru nibwo ku mbugankoranyambaga zitandukanye hakwirakwiye ubutumwa buherekejwe n‘ifoto y‘umwana uri mu kigero cy‘imyaka 10 ushakisha umuryango we.
Ubwo butumwa bwavugaga ko uwo mwana “yagiye gutashya abantu bagaturuka inyuma ye bakamushyira mu kagunira bakamushyira kuri moto bagera abantu ku mazi bakamukuraho bakamwambutsa bakamushyira muri butu bakamutwara ahantu atazi”.
Bukomeza buvuga ko “bageze ahantu imodoka ihagaze afungura butu ariruka arabasiga ubu ari Uganda ahitwa Atiaka hafi n‘umupaka wa Sudan”.
Ni ubutumwa bwahererekanyijwe n‘abatari bake bagira ngo bafashe uwo mwana kubona umuryango.
IJAMBORYUMWANA ryabajije NCDA niba ayo makuru yarabagezeho maze umukozi ushinzwe kurinda Uburenganzira bw’Umwana, Mukamana Monique avuga ko bayamenye ndetse bakayakurikirana bagasanga umwana atarigeze ahohoterwa.
Yavuze ko umwana yageze Uganda ajyanye n‘umuryango we wimukiyeyo uvuye aho wari utuye mu Karere ka Bugesera, cyakora bagerayo bakaburana.
Nyuma yaje kugera ku Munyarwanda uba muri icyo gihugu, kubera ko ataramenya amazina y‘aho bimukiye avuga imyirondoro yo mu Rwanda.
Uwo Munyarwanda nibwo yanditse ubutumwa bugamije kumufasha gushakisha umuryango abushyira kuri WhatsApp.
Ati “Ntabwo aribyo uriya mwana ntawamuhohoteye. Uriya mwana yajyanye n’iwabo bimutse bava aho bari batuye mu Karere ka Bugesera bajya Uganda kandi bari babiteguye ahubwo bagezeyo umwana ashobore kuba yaragiye akabura noneho kuko aho yari yageze ari hashya atazi aderesi zaho akivugira iby’iwabo mu Rwanda.”
Yakomeje avuga ko uwatanze ubutumwa yari agamije gufasha umwana kubona umuryango.
Ati “Uwamubonye mbere rero iriya telefoni iriho ni iy’umunyarwandakazi uba Uganda. Noneho we atangira kurangisha bahamagara mu Karere ka Bugesera babona bene wabo bahasigaye barababwira bati iwabo w’umwana bari Uganda nimushakishirize aho ngaho. Aracyashakiriza hariya ngo arebe ko ahura n’ababyeyi be ariko niho bimukiye.”
Iyi nkuru turacyayikurikirana…

