Umuryango Rwanda Youth Clubs For Peace Organization (RYCLUPO) ugamije kwimakaza umuco w’amahoro mu bana n’urubyiruko wibukije abaturarwanda ko kubaka no guharanira amahoro ari inshingano z’abatuye Isi bose.
Ni ubutumwa uyu muryango wagarutseho ku Cyumweru taliki ya 21 Nzeri 2025, ubwo hizihizwaga Umunsi mpuzamahanga w’Amahoro wizihirijwe mu Murenge wa Jenda wo mu Karere ka Nyabihu.
Mu Rwanda uyu munsi wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Gira icyo ukora nonaha tugire Isi y’Amahoro.”
Kwizihiza uwo munsi ni kimwe mu bikorwa by’ingenzi umuryango RYCLUPO utegura buri mwaka ugamije gukangurira buri wese kubaka no guharanira Amahoro.
Mu gutambutsa ubutumwa, hategurwa imikono inyuranye. Muri uyu mwaka hateguwe imikino y’umupira w’amaguru ku bufatanye n’umuryango AKWOS batumira amakipe Ane yaturutse mu Karere ka Nyabihu na Rubavu, maze ayitwaye neza arahembwa.

Umuyobozi w’umuryango RYCLUPO, Ladislas Yassin Nkundabanyanga, yavuze ko ari inshingano za buri wese kubaka no guharanira amahoro.
Ati: “Twebwe rero dutegura iki gikorwa tugamije kwigisha abana n’ababyeyi icyo uyu munsi uvuze mu miryango yacu, mu mashuri ku Gihugu ndetse no kw’ Isi muri rusange.”
Yibukije ko guharanira amahoro atari iby’Abanyapolitiki gusa ahubwo buri wese yagira uruhare mu kuyimakaza mu buzima bwe bwa buri munsi harimo no kwirinda amakibirane mu muryango.
Ati: “Abantu benshi baba bazi ko kubaka Amahoro cyangwa ibikorwa by’Amahoro bikorwa na Leta, bakiyibagiza uruhare rwa buri wese muri ibyo bikorwa. Bumva ko amahoro byibuze gusa ko ari igihe mu Gihugu hatari intambara, abana nabo bakumva ko bo kubera ari abana ibikorwa byo kubaka Amahoro bitabareba.”

Nkundabanyanga yakomeje agira ati: “Nyamara iyo ababyeyi baraye barwana bibagiraho ingaruka zirimo gusiba ishuri, kutabona ibibatunga, kubura ibyangombwa nkenerwa n’ibindi […..] Niyo mpamvu rero twifashisha umupira w’amaguru kugira ngo twigishe bariya bana uruhare rwabo mu kubaka Amahoro.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jenda, Niyonsenga Jeanne D’Arc yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kwishimira aho Igihugu kigeze mu kubaka Amahoro arambye ariko ko badakwiye kwirara, ahubwo bakwiye guharanira icyatuma u Rwanda rukomeze kwiyubaka kurushaho.
Ati: “Amahoro yaharanirwa na buri wese, akimikwa mu miryango tukarushaho kugira imiryango itekanye kandi ifite Amahoro”.

Umunsi mpuzamahanga w’Amahoro washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu 1981 hagamijwe gushimangira amahane y’umuco w’Amahoro ku Isi no kubayituye bose.
Mu bikorwa byaranze kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Amahoro muri Nyabihu harimo urugendo rw’Amahoro no gukina umupira w’amaguru nk’imimenyetso n’urwibutso ko Amahoro gomba kubungabungwa no gusigasirwa ku buryo buhoraho kandi buri wese akabaigiramo uruhare.







Uwihoreye Bernard/Ijamboryumwana i Nyabihu
